Perezida Kagame na madamu Jeanette Kagame mu muhango w’itangwa ry’impamyabushobozi muri kaminuza ya Oklahoma Christian University (Foto/Perezidansi ya Repubulika)

Kizza E. Bishumba

USA – Mu ruzinduko rw’akazi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, agirira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa 30 Mata 2010, yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri Kaminuza ya Oklahoma ku banyeshuri 300 barangije amasomo yabo, aho abanyeshuri ba mbere 10 b’Abanyarwanda boherejwe muri iyo kaminuza kuri buruse ya Perezida wa Repubulika barangije amasomo yabo.

Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi b’ingeri zitandukanye b’iyo kaminuza, Madamu Jeanette Kagame na Perezida Kagame ubwe ari na we wari umushyitsi mukuru.

Muri uwo muhango wo gutanga izo mpamyabushobozi, Madamu Janette Kagame we yahawe impamyabushobozi y’ikirenga “Doctorate” kubera uruhare rudasanzwe  agira mu kurwanya icyorezo cya Sida no kurwanya ubukene ku isi.

Mu ijambo Madamu Jannette Kagame yagejeje ku bitabiriye uwo muhango yagize ati “iyi mpamyabumenyi mpawe n’iy’Abanyarwanda b’ibyiciro byose dukorana umunsi ku wundi baba abakuru cyangwa abato bampesheje iri ishema ryo guhabwa impamyabumenyi yo muri uru rwego”. Yashimiye kandi by’umwihariko ubumenyi iyo kaminuza yahaye abana b’Abanyarwanda.

Mu Banyarwanda bahawe impamyabumenyi, 4 muri bo ni ab’igitsina gore, abandi 6 ni ab’igitsina gabo, bakaba baratangiye muri iyo kaminuza ya “Oklahoma Christian University” mu mwaka wa 2006.

Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba abo bana barangirije muri iyo kaminuza ari ikimenyetso cy’ubufatanye bwihariye hagati y’iyo kaminuza na Leta y’u Rwanda agira ati “uyu ni umunsi ukomeye aho twishimira ibyo twagezeho kandi ni ngombwa ko tubikora. Muve aha muharanira kuba abayobozi bafite impinduka iganisha isi aho ikwiye kujya nk’uko mwabyigishijwe”.
Perezida Kagame yijeje kandi abari aho ko abanyeshuri barangije muri iyo kaminuza nibasubira mu Rwanda bazahabwa inshingano zituma bakoresha ubwenge n’ubumenyi baherewe muri iyo kaminuza.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku kamaro ko kwiga, avuga ko ari ryo shingiro ry’iterambere ry’ubukungu, asaba abanyeshuri barangije kuba abayobozi baharanira impinduka nziza.

Abanyeshuri 52 b’Abanyarwanda ni bo biga muri “Oklahoma Christian University” bakaba bigira kuri burusu ya Perezida Kagame, hakaba ariko hari abandi 9 biga birihira, abo bose bakaba biga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabunga.

Nyuma y’uwo muhango kandi habaye igikorwa cyo gusengera u Rwanda aho ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwaboneyeho umwanya wo gushima imiyoborere ya Perezida Paul Kagame ndetse n’imibanire myiza hagati y’iyo kaminuza na Leta y’u Rwanda yaturutse kuri iyo gahunda yo kohereza abana b’Abanyarwanda kwiga muri “Oklahoma University”.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=388&article=13951

Posté par rwandaises.com