Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ahagana mu ma saa moya, igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyaturikiye I Remera hafi y’aho bakunze gutegera amatagisi, bugufi na SAR Motor mu gace bakunze kwita ku Giporoso mu Mujyi wa Kigali, abantu babiri bahise bahasiga ubuzima, abandi 26 barakomereka, muri bo batandatu bakomeretse bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Theos Badege, yatangaje ko nyuma y’iturika ry’iyo gerenade abantu bagera kuri bane bacyekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa bahise batabwa muri yombi.

Ubwo icyo gisasu cyaturikaga ahagana mu ma saa moya z’umugoroba, muri ako kanya mu muhanda hagaragaye moto ebyiri zari hasi mu muhanda zafashwe n’ibishashi by’iyo gerenade, ndetse na tagisi yari itwaye abagenzi bagera ku 10 nayo ibirahuri byayo byahamenekeye ndetse n’amapine yayo araturika, gusa nta n’umwe mu bari bayirimo wahakomerekeye.

Abashinzwe umutekano ndetse n’inzego z’ubutabazi bahise bagera ahari hamaze guterwa iki gisasu. Hari kandi n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye za Gisirikare, Komiseri Mukuru wa Polisi Emmanuel na Mayor w’Umujyi wa Kigali, Aisa Kirabo Kacyira, bahise bahigerera.

Kayonga J.

http://news.igihe.org/news-7-11-10219.html

Posté par rwandanew