Minisitiri Rosemary Museminali na Minisitiri Karugarama

Intumwa nkuru ya Leta y’Igihugu cya Kenya “Attorney General” Amos wako yabwiye abanyamakuru ko “ICC” Urukiko mpuzamahanga rushinzwe gukurikirana abanyabyaha rumaze gushyiraho akanama gashinzwe iperereza gahuriweho n’izindi nzego mu mutwe yise “Joint Investigation Team” iyo ngo ikazafasha gufata Kabuga Felisiyani ucyekwaho icyaha cya jenoside uvugwa kuba yarahungiye mu Bubiligi.
Ibyo Attomey General Amos Wako mu izina rya Leta ya Kenya yabivugiye i Kigali ku ya 30 Nzeri 2009 nyuma yo gushyira umukono ku masezerano n’intumwa za Leta y’u Rwanda amasezerano agamije guhererekanya abanyabyaha bakoze ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu cyindi byose bigakorwa mu rwego rwo guca umuco wo kudahana.
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Karugarama Tharcisse wasinye mu izina rya Leta y’u Rwanda asanga ishyirwaho ry’umukono ry’ayo masezerano ari intambwe ikomeye kandi nziza mu mateka y’ibihugu byombi cyane ko ngo biri mu bizagabanya abanyabyaha mu Karere.  Aha Minisitiri Karugarama yagize ati “Biri nomu rwego rwo guca burundu umuco wo kudahana haba ari muri aka Karere abanyabyaha bagize indiri yabo ndetse n’ahandi hose ku isi bafite ubuhungiro”.

N’amasezerano ku nshuro ya 2

Twibutse ko amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Kenya aje akurikira ayashyizweho umukono mu mwaka wa 1990 aya akaba yarateganyaga gukurikirana abaregwa ibyaha bya jenoside, ubucuruzi bw’amafaranga ibyaha by’intambara n’ibyambuka imipaka, ubucuruzi bw’abana n’ibindi.
Mu bandi bayobozi bakurikiranye isinywa ry’ayo masezerano, Minisitiri Rosemary Museminali ufite ububanyi n’amahanga mu nshingano ze, Minisitiri Mukaruriza Monika ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’Akarere k’Afurika y’ibirasirazuba “East African Community” n’u Rwanda rurimo, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda n’abandi.
Ku byerekeranye n’icyo gikorwa cy’amasezerano hagati y’u Rwanda na Kenya Minisitiri Karugarama yabwiye abanyamakuru ko cyatekerejwe nyuma y’aho hagaragaye ko hari benshi mu Banyarwanda bakoze jenoside mu Rwanda bagahungira muri Kenya uretse ko ngo hari bamwe batawe muri yombi bakoherezwa Arusha abandi bakaba bacyihisheyo.  Yongeyeho ati “Aya masezerano ni igihango ibihugu byombi bihanye kugira ngo haramutse hagize ukora icyaha agahungira muri kimwe muri ibi bihugu.  Igihugu yakozemo icyaha cyamusaba kandi kikamuhabwa”
Uretse igihugu cya Kenya, u Rwanda ngo rurateganya gusinyana ayandi masezerano yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu by’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba ibyo harimo Uburundi, Uganda n’ahandi nka Zambiya, Malawi, Afurika y’Epfo ku buryo ngo imishyikirano igeze kure nk’uko Minisitiri Tharcisse Karugarama yabivuze.

 

Twagira Wilson

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1927b.htm

Posté par rwandaises.com