Umuhango wo guhemba umwana Nyiransengiyumva Myriam wabaye uwa mbere mu Rwanda no muri Afurika mu marushanwa yo gushushanya yatanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ibiribwa ku isi (PAM) wabereye ku Kigo cy’amashuri cya Nyamuyaga ho mu Murenge wa Gahini Akarere ka Kayonza aho Myriam yahamagariye bagenzi be kugira ishyari ryiza bagatera ikirenge mu cye bagaharanira ishema ryabo n’iry’igihugu muri rusange.
Uwo muhango wateguwe na PAM ari nayo yatanze ibihembo binyuranye kuri nyiri ubwite no ku Kigo kimurera wari witabiriwe n’abantu benshi barimo abayobozi ba PAM, ab’Akarere n’Umurenge icyo kigo kirimo ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bari baje kwihera amaso umwana wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ahesheje ishema ikigo cye, ababyeyi bari bazanwe na none no kumushyigikira kuri uwo muhigo yesheje nk’uko byagarutsweho n’abafashe amagambo muri uwo muhango.
Mu bihembo Myriam yahawe harimo amafaranga 56.800, ihene eshatu, umwambaro w’ishuri, inkweto, ibikoresho by’isuku amakaye n’amakaramu na Matola yo kuryamaho.  Ntabwo hahembwe Myriam wenyine rero.  Nk’uko bavuga mu Kinyarwanda ko isuku igira isoko, Myriam afite aho yakomoye ubwo bumenyi ari cyo kigo cy’amashuri yigamo cyahawe inka y’inzungu ndetse ihaka yo mu bwoko bwa Frizone, mudasobwa n’ibikoresho by’ubuhinzi bizafasha icyo kigo guhingira abanyeshuri bacyo.
Myriam yagerageje gusobanurira abari aho igishushanyo cye kigaragaza umwana urimo kwiga igikombe kimuteretse iruhande bisobanura ko iyo umwana anyweye igikoma cyangwa yariye neza yiga neza, igikombe gishushanyijeho umupira gisobanura ko iyo umwana yanyweye igikoma akina akanezerwa, igikombe cy’igikoma gifite ibara ry’umutuku gisobanura ko iyo umwana anyweye igikoma agira amaraso bityo akagira ubuzima bwiza.  Kuri icyo gishushanyo na none hagaragaraho abanyeshuri, abakobwa n’abahungu bagiye ku ishuri n’inyubako y’ishuri.

Aho kugaburira umwana ifi wamwigisha kuyirobera

Mu magambo yafashwe n’abayobozi batandukanye muri uwo muhango bahurije ku kijyanye no kwigisha umwana kwirobera ifi aho kuyimugaburira.  Basabye ubuyobozi bwa PAM butanga ibiribwa byo kugaburira abanyeshuri bo mu Kigo cy’amashuri cya Nyamuyaga gufasha cyangwa gutera inkunga icyo kigo kigashobora guhanga imirimo yacyo n’indi yaboneka mu mu rwego rwo kuzakomeza iyo gahunda mu gihe izaba irangiye bityo n’ababyeyi bakagira uruhare mu burezi bw’abana babo.
Mu ijambo umuyobozi wa PAM mu Rwanda umunyasenegal Abdulaye yashikirije abari aho yagarutse ku cyifuzo cyatanzwe cyo gutera ingabo mu bitugu ikigo kitazashobora gukomeza gahunda yo kugaburira abanyeshuri igihe inkunga zizaba zarangiye.  Umuyobozi wa PAM yabijeje ubuvugizi no mu yindi miryango nka FAO, UNICEF n’inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Uburezi ko nibafatanya icyo cyifuzo kizagerwaho ko kandi nawe ari byo yifuza.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhango umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kayonza, mu ijambo rye yashimiye byimazeyo, PAM uburyo yatekereje gufasha aba banyeshuri ibabonera ibiribwa bya saa sita kugira ngo bashobore kwiga neza.  Yasobanuye ko ishuri riri kure ku buryo abanyeshuri bakoraga ingendo ndende ku buryo byateye benshi guta ishuri kuko kugenda no kugaruka byabafataga igihe kinini n’izuba rikabije.  Yakomeje agira inama abanyeshuri yo kugaragaza impano zabo, ndetse asaba ababyeyi n’abarezi kubibafashamo.  Yijeje ubuyobozi bw’ikigo ko hari umushinga ugiye gukorwa kugira ngo icyo kigo kibonerwe amazi nk’uko umuyobozi wacyo yari yabivuze mu byifuzo ku bibazo bibangamiye icyo kigo birimo n’ubwiherero budahagije bw’abanyeshuri.
Tubabwire ko amarushanwa yo gushushanya yatanzwe na PAM ku banyeshuri bari mu bigo ifasha aho Nyiransengiyumva yegukanye umwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu n’Afurika akaba uwa kabiri (2) ku rwego rw’isi.  “Abana bafite impano nyinshi rero, nimubafashe kuzigaragaza”.

 

Mugisha Bénigne

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1927c.htm

Posté par rwandaises.com