Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ishobora kwikemurira ikibazo cy’ibiribwa mu gihe ubutaka bwiza bwaba bwakoreshejejwe neza kuri uyu mugabane. Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu nama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM/WFP) yabereye mu Ihuriro riganirirwamo ibirebana n’ubukungu ku isi ryateraniye i Davos mu Busuwisi.

Iyi nama yibanze ku mirire, kwihaza mu biribwa mu bihugu biri mu nzira y’iterambere ndetse n’uburyo bwo guteza imbere imikoranire hagati ya leta n’abikorera ku giti cyabo.

Muri iyo nama yari yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-moon ndetse na Perezida wa Banki y’Isi, Robert Zoellick, Kagame yatangaje ko nta muntu wari ukwiye kwicwa n’inzara muri Afurika mu gihe uyu mugabane ufite byinshi byawufasha gukumira icyo kibazo.

Yagize ati: “Nta mpamvu y’uko umwana uwari we wese, umuryango, abategarugori muri Afurika bicwa n’inzara kubera ko urebye byinshi Afurika ikungahayeho bidakoreshwa neza, haramutse hagize ibintu bimwe na bimwe bikosorwa, icyo kibazo cyakemuka”.

Umukuru w’Igihugu yakanguriye abayobozi, baba abo mu nzego za Leta, imiryango mpuzamahanga n’abikorera ku giti cyabo kurushaho kunoza imikoranire bityo bagatera imbere bava mu magambo bajya mu bikorwa, aha akaba yavuze ko ibi bibazo umuntu umwe rukumbi atabasha guhangana nabyo, ahubwo ko igikenewe ari ubufatanye.

Perezida Kagame yashimye amwe mu mavugurura mu mikorere yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa , nko kuba iri shami risigaye rigurira ibiribwa mu gihugu hagati aho biba biri, nyuma bikagurishwa mu bindi bice by’igihugu aho biba bikenewe.

Mu ijambo rye, Perezida wa Banki y’Isi Robert Zoellick yashimiye u Rwanda ku mishinga itandukanye myiza rufite nk’uwa Gira Inka n’umushinga wo kugaburira abana ku bigo by’amashuri mato, avuga ko ibyo bikwiye kubera ibindi bihugu urugero.

Perezida Kagame yashimiye Banki y’Isi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ku mibanire myiza izo nzego zifitanye n’u Rwanda.

Kayonga J.

http://news.igihe.org/news-7-11-10226.html

Posté par rwandanews