Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Repubulika Busingye Johnston (Ifoto/Ububiko)

Egide Kayiranga

KIGALI – Mu byumweru biribi biri imbere, mu Rwanda haratangizwa uburyo bushya bwo gutanga ibirego, aho umuturage azajya atanga ikirego atagombye kujya ku rukiko nk’uko byari bisanzwe, ahubwo hakajya hifashishwa ikoranabuhanga.

Ku wa 19 Kanama 2011, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Repubulika Busingye Johnston, yavuze ko iyo gahunda izajya ifasha abaturage kutirirwa basiragira mu nkiko bajya gutanga ibirego, ahubwo ko bazajya babikorera aho bari, kabone n’iyo baba bari mu ngo zabo, ati “ubu buryo buzafasha abaturage kudakoresha amafaranga menshi, gukoresha igihe gito ndetse bikanabarinda gusiragira mu nkiko, kuko bazajya bagera ku rukiko baje kuburana.”

Aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Kariwabo Charles akaba n’umuvugizi w’inkiko, yavuze ko ubwo buryo bwitwa “electronic filing system” mu ndimi z’amahanga.

Kariwabo ati “ubu buryo buzatangirira mu nkiko z’icyitegererezo, ari zo Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko Rukuru rwa Repubulika, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Urukiko rw’Ubucuruzi  rwa Nyarugenge ndetse n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge na Gasabo.”

Ku kibazo cyagaragajwe cy’uko Abanyarwanda benshi badasobanukiwe ibijyanye n’ikoranabuhanga, Umuvugizi w’Inkiko, Kariwabo yatangaje ko bazajya begera inzu zabugenewe z’ikoranabuhanga nka cyber café, cyangwa se bakegera n’inzu zegerejwe abaturage mu Turere twabo zizwi ku izina rya “maison d’acces à la justice” zibagira inama ku bijyanye n’ubutabera, zikabafasha.

Kariwabo avuga ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo gahunda, kuri ubu hagiye kongerwa ingufu mu ikoranabuhanga, hongerwa abakozi babishinzwe, ati “bazava kuri babiri maze bashyirwe kuri 35.”

Kariwabo yongeyeho, ati “hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ubu buryo bwihutishwe maze buzabe bwasesekaye mu gihugu hose no mu nkiko zose, bitarenze imyaka ine.”

Aha Kariwabo akaba yarasobanuye ko ubwo buryo bushya bwo gutanga ibirego hakoreshejwe ikoranabuhanga budasimbuye ubwari busanzweho nko gutanga ibirego hakoreshejwe inyandiko, ati “ariko turashaka ko bayoboka ubu buryo bw’ikoranabuhanga kuko ari bwo  bworoshye kandi buhendutse.”

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo gahunda, bamwe mu banditsi b’inkiko, abacamanza n’abashinjacyaha, basabye amahugurwa yimbitse mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko bigiye gushyirwa muri gahunda za vuba.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=592&article=24850

Posté par rwandanews