Mu gihe yabazwaga na Radio Ijwi ry’Amerika ku cyo atekereza ku kuba u Bufaransa na Espagne bishaka gufata Gen Kayumba Nyamwasa kuko byigeze gusohora impapuro zo gufata bamwe mu basirikare bakomeye b’u Rwanda nawe arimo, umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga yatangaje ko we yumva Atari byo kuko izo mpapuro nta gaciro zifite.

Bwana Ngoga ahubwo yashimangiye ko Nyamwasa yakoherezwa mu Rwanda, aho akekwaho ibyaha bimwe na bimwe harimo n’icyo kugira uruhare mu bitero bya gerenade byibasiye umujyi wa Kigali mu mezi ashize. Ngo icyo u Rwanda rwizeye ni uko Afurika y’epfo yakora ibishoboka mu mategeko yayo nyuma igaha u Rwanda umwanzuro kuri icyo kibazo.

Twabibutsa ko u Rwanda na Afurika y’epfo nta masezereano bifitanye yo guhererekanya abakekwaho ibyaha (extradition treaty).

Umushinjacyaha Mukuru Ngoga kandi yabajijwe bimwe mu byerekeye Mme Victoire Ingabire. Mu gusubiza, yavuze ko ishyaka rye rya FDU-Inkingi kugeza ubu ritarandikwa kuko hari amategeko yishe ku rwego mpuzamahanga. Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko hari aho uwo mugore ahuriye na FDLR, ngo ndetse yashatse gukora undi mutwe witwaje intwaro ahereye kuri bamwe mu bagize FDLR. Guverinoma ikaba iherutse gutangaza ko hari ibihugu by’amahanga bitaratanga amakuru ya ngombwa ku isano iri hagati ya Ingabire na FDLR, bigatuma urubanza rutinda. Ibyo bihugu ni USA, u Buholandi n’u Bubiligi.

Ikindi Ngoga yavuze ngo ni uko n’ubwo Ingabire yari afite ubusembwa butari kumwemerera kuba umukandida nyawe ku mwanya wa perezida wa repubulika, ngo iyo abishaka yari kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, ariko ibi nyirubwite yarabyanze, avuga ko adashobora kwiyamamaza ku giti cye mu gihe afite ishyaka ryamuhisemo nk’uwaribera umukandida.

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-6187.html

Posté par rwandaises