Kizza E.Bishumba (Karongi-Rutsiro)
KARONGI/RUTSIRO – Ku munsi wa 8 wo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repulika, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2010, Umukandida w’Ishyaka riharanira ubutabera, ubwisungane n’amajyambere (PSD), Ntawukuriryayo Jean Damasenti yiyamamarije mu Turere twa Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.
Abantu babarirwa hagati ya 250 na 300 ni bo bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Umukandida w’Ishyaka PSD wabijeje kurushaho guteza imbere ubukungu bushingiye kubuhahirane cyane ngo havugururwa ubwikorezi bwo mu kiyaga cya Kivu.
Mu Karere ka Karongi icyo gikorwa cyabereye ku kibuga cy’umupira cya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera aho Dr. Ntawukuriryayo yivuze ibigwi avuga ko ari umwe mu bagize Ishyaka (PSD) baharaniye amahoro muri iki gihugu kuva cyera arwanya ubutegetsi bubi bwariho mu Rwanda mbere ya 1994, bityo ngo kuba yiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri manda y’imyaka 7 iri imbere kuri we ngo ni intambwe ikomeye igaraza urwego rwiza demokorasi igizeho mu Rwanda aho umuntu ageza ibitekerezo bye ku Banyarwanda bakabyumva maze bakihitiramo.
Dr. Ntawukuriryayo yashimye abarwanashyaka baje kwifatanya nawe, abatangariza ko nibamutora hari byishi azabagezaho birimo, kongera agaciro k’ibuntu byoherezwa muri Kongo aho yavuze ko inyama zijyanwayo zizajya zibanza gutunganywa, kongera Ingengo y’Imari, kwegeranya ubutaka kandi bugahingwaho igihingwa kimwe, kuhira imyaka no kongera ifumbire byose bigamije kuzamura ubukungu bw’abanyakarongi, abanayarutsiro ndetse ngo n’igihugu muri rusange
Mu ngamba afite kandi ngo hari ukuvugurura imijyi n’icyaro abo mu cyaro bagatuzwa mu midugudu anabegereza ibikorwa remezo ndetse no kwita ku isuku kuko ngo isuku ariyo soko y’ubuzima.
Yagize ati “tuzibanda mu kongera agaciro ubuhinzi aho tuzakoresha amazi y’imvura mu kuhira imyaka, ariko abe yanakoreshwa mu buzima busanzwe bw’abaturage.”
Umukandida wa PSD yaboneyeho gusaba abatuye Karongi kwita ku bidukikije batera ibiti ndetse ngo bakanabungabunga ibisanzwe kugira ngo nabyo byunganire ibyo igihugu cyohereza mu mahanga.
Yemereye abanyakarongi na Rutsiro ko naramuka atowe azihutisha igikorwa cyo gutunganya umuhanda Rusizi -Rubengera – Rubavu.
Dr. Ntawukuriryayo yijeje urubyiruko ko ni ruramuka rumutoye azarushakira amafaranga yo kwikorera imishinga iciriritse ibyara inyungu.
Ibyo byose ngo ntibyagerwaho hatabaye kongera ubumenyi aho yavuze ko buri mudugudu mu Rwanda uzaba ufite ishuri ry’incuke naho abarimu ngo umushahara wabo ukikuba kabiri.
Mu bindi ngo azihitutisha ngo hari ugushakira amacumbi abacitse ku icumu rya Jenoside ku buryo mu myaka ibiri icyo kibazo kizaba cyarangiye.
Muri iki gikorwa Dr.Ntawukiryayo yaraherejwe na Minisitiri Stanislas Kamanzi akaba ari nawe ushinzwe kwamamaza umukandida wa PSD.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=425&article=15940
Posté par rwandaises.com