Mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ahizihizwaga umunsi wo kwibohoza niho Perezida wa Repubulika yavugiye ayo magambo, asobanura ko atari ubutwari kubyakozwe gusa ahubwo ko ari n’ubutwari bw’ibizakorwa n’ejo hazaza .
Mu ijambo nyamukuru yavuze amaze guha impeta z’ishimwe bamwe mu bantu bagize uruhare mu gukumira jenoside, Perezida wa Repubulika yashimiye cyane abanyamahanga bakoze ibyo bari bashinzwe mu gihe abandi bari babifitiye ubushobozi ariko ntihagire icyo bakora. Yongeraho ati: “Icyo nicyo kigaragaza ubutwari bwabo”.
Umukuru w’igihugu kandi yibukije ko jenoside yo mu Rwanda yateguwe n’abayobozi aboneraho kuvuga ko abayobozi batabereyeho kwica abaturage ahubwo babereyeho kubarengera.
Umukuru w’igihugu kandi yanashimiye abanyarwanda uruhare rwabo mu ntambara yo kubahora igihugu aho yagize ati : « Kugirango u Rwanda rugere aho rugeze ubu ni ubutwari bw’abanyarwanda bose ariko ko si ubutwari kubyakozwe gusa ahubwo ni n’ubutwari bw’ibizakorwa n’ejo hazaza, ni ubutwari bwo guha abanyarwanda agaciro bakwiriye, ubuzima bukwiriye butuma bigiramo icyizere ».
Tubamenyeshe ko muri uwo muhango hatanzwe ubwoko bubiri bw’impeta arizo ‘Uruti’ ndetse n’Umurinzi. Izi zahawe abanyamahanga bakoze uko bashoboye ngo bakumire jenoside yaberaga mu Rwanda n’abandi bagerageje gutabariza inzirakarengane zicwaga muri ibyo bihe.
Bamwe mu bahawe impeta barimo Umunyamerika Roger Winter, uyu akaba yarafashije cyane ingabo za RPF zikiri mu ishyamba, Ambasaderi Haile Menkerios wo muri Erithrea, uyu akaba yaramenyekanishije ibibazo byari mu Rwanda mu gihe yakoraga muri LONI, Antonietta Locatelli, umubikira waguye I Bugesera azira gutabaza amahanga akoresheje itangazamakuru ubwo yabonaga ubwicanyi butangiye mu Rwanda.
Si abo gusa rero hari n’abandi bahawe impeta kandi nk’uko Perezida wa Repubulika yabivuze mw’ijambo rye, hari gahunda yo gukomeza gushimira abantu bagize uruhare mu guhagarika jenoside nk’uko byagiye bigenda ubwo hashimirwaga Yoweri Museveni Perezida wa Uganda n’abandi nka Meles Zenawi wa Ethiopia.
Iyi mihango yaranzwe n’akarasisi k’ingabo zaba izirwanira ku butaka ndetse no mukirere zifatanyije na Polisi y’igihugu.
Yanaranzwe kandi n’imikino itandukanye ya gisirikare yerekanaga ubuhanga, ububasha, n’ubushishozi by’ ingabo z’igihugu mu kazi kazo ka buri munsi ko kurinda umutekano w’igihugu.
Iyo mihango kandi yari yitabiriwe n’abanyacyubahiroo batandukanye bari mu nzego z’igihugu n’iz’igabo ndetse n’abashyitsi baturutse impande zose z’isi.
Amwe mu mafoto y’ibyaranze isabukuru ya 16 y’umunsi wo Kwibohora
Udukino n’imbyino bitandukanye
http://www.igihe.com/news-7-11-5787.html
Posté par rwandaises.com