Nk’uko bwana Mende yakomeje abitangariza The Southern Times yo muri Afurika y’Epfo, ngo inzego z’umutekano zo mu gihugu cye zasanze hari za guverinoma ndetse n’amakompanyi afite inyungu mu isahurwa ry’umutungo wa Congo, abo bose bakaba bafite icyo bakura mu idogera ry’ibintu muri icyo gice. Gusa yongeyeho ko kuri ubu nta mukuru w’abarwanyi bigometse uri gufashwa n’ibihugu by’ibituranyi mu burasirazuba aribyo u Rwanda cyangwa Uganda, ngo kandi ntiwarwanya Congo udafashijwe n’igihugu cyo hanze.
Bwana Mende yirinze gutangaza ibyo bihugu n’amakompanyi biteza imvururu ibyo aribyo, gusa avuga ko babigejeje ku Muryango w’Ubumwe bwa Afurika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.
Abajijwe ku kuntu bakiriye ukuza kwa perezida Kagame w’u Rwanda mu gihe Congo yizihizaga imyaka 50 y’ubwigenge, bwana Mende yatangaje ko ari ikintu cyiza kuba perezida Kagame yarasuye Congo akanaharara, ngo kandi byabaye igihe cyiza cyo kuganira ku mpande zombi, ngo urwo ruzinduko rwerekanye intambwe imaze guterwa mu mubano w’ibihugu byombi.
Uwimana P