Umubano w’u Rwanda n’amahanga wifashe neza, kandi harakorwa byinshi ngo urusheho kuba mwiza, n’imiryango mpuzamahanga u Rwanda rurimo ikabyarira Abanyarwanda inyungu. Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Madamu Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Leta, mu kiganiro kuri uyu wa mbere ubwo yitabaga Inteko ya Sena y’u Rwanda.

Ni mu rwego rw’ibiganiro Inteko ishinga Amategeko ijya ihamagaramo abagize guverinoma ngo bagire ibyo basobanura bijyanye n’inshingano zabo. Abaminisitiri bashobora guhamagazwa n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, bashobora guhamagazwa na Sena, cyangwa bagahamagazwa n’imitwe yombi iteranye.

Mu kiganiro cyo kuri uyu wa mbere, nyuma yo kugaragaza isura nziza u Rwanda rufite mu mubano wayo n’amahanga, abasenateri bamubajije byinshi binyuranye, abitangaho ibisobanuro.

Kongerera ubushobozi abakoze ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

Ku kibazo cy’uko Minisiteri ye y’Ububanyi n’amahanga yaba idatanga umusaruro wose yitezweho, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bateganya kongerera ubushobozi abakozi bayo. Ibi ariko bigasaba ko hagira ibishyirwa mu mategeko, bigenera abakozi ba Minaffet “statut” yihariye, bakagira icyo barenza ku bigenerwa abandi bakozi ba za Ministeri. Ibi bigakorwa hatagamijwe gusumbanisha abakozi, ahubwo ari ukubijyanisha n’inshingano zabo zikomeye kandi zisaba ubushobozi burenzeho. Minisitiri Louise yavuze ko umushinga uri kwigwaho muri Minisiteri y’Abakozi, kandi ko bitanga icyizere.

Ubushobozi bucye bwa za ambasade mu bikorwa bimwe na bimwe

Kuri iki kibazo Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ambasade zose zitanganya intege nke, kandi ko zitanahuje ijana ku ijana inshingano zazo. Yatanze urugero kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, itaruhagarariye gusa muri icyo gihugu, ahubwo ikaba ari nayo ireberera u Rwanda mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Ati “Ibikorwa tugira muri za Ambasade zacu hirya no hino ku isi binyurana bitewe n’inyungu tuhateze. Kuko inyungu dufite ku mugabane w’Uburayi zitandukanye n’izo dufite muri Aziya no muri Afurika”.

Yavuze ariko ko hari n’abakozi bakenewe kongerwa muri za Ambasade z’u Rwanda, bakurikirana by’umwihariko ibijyanye n’ubukungu. Ariko ibi byose bikajyana na “regulation de services” kugira ngo Abanyarwanda hose ku isi babashe guhabwa services zibanyuze na ambasade z’igihugu cyabo, hatabayeho hamwe bumva ko bahawe nziza, ahandi ntibibe uko.

Mandat d’arret /arrest warrants zandikiwe bamwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda

Kuri iki kibazo, Minisitiri Mushikiwabo nta byinshi yakivuzeho, gusa yemeje ko zigenda zita agaciro, bikaba bitagikanganye. Ati” Icyo twakoze nk’u Rwanda ni uko izi manda zitagira agaciro muri African Union (Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe), kandi icyo twakigezeho. Imishyikirano iracyakomeje no mu zindi nzego” Yagaragaje ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Lt Colonel Rose Kabuye akaburana, akaza kurekurwa, byerekanye byinshi bidasobanutse muri ziriya mandats d’arret , yongeraho ko n’izo muri Espagne nazo zidafite impamvu yo kubaho.

Kuki abanyamahanga badahabwa amakuru nyayo bagahorana atari meza ku Rwanda?

Kuri iki kibazo Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko basobanurira bihagije abanyamahanga bahura nabo, bakabaha amakuru yose ya ngombwa akenewe ku Rwanda. Gusa batungurwa no kuba iyo bagitirimuka, batangira gutangaza ibyo bishakiye, rimwe na rimwe bikaba bike mu byavuze, cyangwa bakabisobanura (interpretation) mu murongo bihariye bashaka kubishyiramo kubw’inyungu babifitemo.

Umubano w’u Rwanda n’amahanga, by’umwihariko na Afurika y’Epfo

Kuri iki kibazo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yavuze ko u Rwanda rubanye neza n’ibihugu byose rusanganywe umubano nabyo. Ku Bugande (Uganda), yatangaje ko nta kibazo na gito gihari, ko n’ahabonekaga agatotsi byarangiriraga mu mishyikirano.

Ku kibazo cy’uko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wifashe nyuma y’iraswa rya Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko uyu mubano udashingiye ku Banyarwanda bahungiye muri icyo gihugu, n’uburyo babayeho.

Yavuze ko iraswa rya Kayumba Nyamwasa ritavuzwe cyane n’abayobozi , ko ahubwo ryagarutsweho cyane n’ibinyamakuru byakomeje kubyandikaho, ari nacyo cyatumye bigira ishusho bifite ubu. Ati”Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo uhagaze neza cyane rwose. Gusa hari bibiri tutishimiye mu minsi yashize:

– Kuba hari ibyatangajwe kuri anketi bidasobanutse, bigatera abantu urujijo kuko basaga n’abatunga agatoki u Rwanda. Twabasabye ko babisobanura neza, kuko byari byatangiye kuvugwaho no kwandikaho byinshi bitari byiza ku Rwanda. Nahamagaye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu biro byanjye, ngo urwo rujijo ruveho. Ikindi kandi, ntibyumvikana ukuntu mu bakoraga iperereza hari harimo n’abafitanye amasano n’uwakorwagaho iperereza.

– Abanyarwanda bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu iraswa rya Nyamwasa, bafashwe nabi cyane, kuko nyuma yo kurekurwa twaganiriye nabo barabitubwira. Nk’abantu bareberera ineza y’Abanyarwanda aho bari hose ku isi, ntabwo byari ibintu byo guceceka, kuko hari n’abambuwe ibintu byabo, nyuma yo kubazwa ntibabisubizwa.”

Kugarurwa mu Rwanda kwa Lt Gen Kayumba Nyamwasa

Minisitiri Mushikiwabo yemeje ko ubwe yigiriye muri Afurika y’Epfo nyuma gato y’iraswa rya Kayumba Nyamwasa, akaganira n’abayobozi bakuru ibijyanye n’uburyo yagarurwa mu Rwanda agakurikiranwa n’ubutabera. Ariko kubwe ikibazo gikomeye ni uko nta masezerano y’ihererekanya ry’abanyabyaha u Rwanda rufitanye na Afurika y’Epfo, kuba yakoherezwa mu Rwanda bigasaba icyemezo cya Perezida wa Afurika y’Epfo, nacyo kikagomba kwemezwa n’inkiko z’icyo gihugu zibifitiye ububasha.

Yanatangaje ko hagati aho, ibisabwa ngo Nyamwasa yoherezwe mu Rwanda byavuye mu maboko y’inzego z’ubutabera bwa Afurika y’Epfo, dosiye igashyikirizwa Polisi ngo iyigeho.

Foto: The New Times

NTWALI John Williams

http://www.igihe.com/news-7-11-5941.html

Posté par rswandaises.com