Inama iri guhuza abakuru b’amaguverinoma y’ibihugu bigize umuryango Commonwealth iri kubera Trinidad na Tobago, muri iri joro ryakeye bemeje iyinjizwa ry’u Rwanda muri uyu muryango ubusanzwe ugizwe ahanini n’ibihugu byakolonijwe n’abongereza nkuko tubikesha The Newtimes.

‘Ntago turabigiraho amakuru ahagije, ariko byemejwe mu nama iri kuba y’abakuru b’ibihugu ko u Rwanda rwinjiye muri Commonwealth,’ ibi bikaba ari ibitangazwa na Ambasaderi w’u Rwanda m’Ubwongereza, Gatete Claver aho ari i Port of Spain mu murwa mukuru wa Trinidad na Tobago.

Iyemererwa ry’u Rwanda ryari kugendera ku ngingo 4 arizo ibikorwa bya Demokarasi nk’amatora aboneye kandi adafifitse, igihugu kigendera ku mategeko n’ubwigenge bw’ubucamanza, imiyoborere myiza kimwe n’abakozi ba leta babifitiye ubumenyi, na transparency.

Mu kigamro yagiranye na Sunday Times, Louise Mushikiwabo, umuvugizi wa guverinoma yavuze ko yishimiye kandi anakiriye neza iyakirwa ry’u Rwanda muri ririrya tsinda ry’ibihangange.

image
Perezida Kagame asuhuza Umwamikazi w’Ubwongereza

U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri cyemerewe kwinjizwa muri Commonwealth kitarakolonijwe n’abongereza. Icyo gihugu kindi ni Mozambike. Nyuma y’iyinjira ry’u Rwanda muri uyu muryango, ubu ugizwe n’ibihugu 54.

Muri iri yemererwa, u Rwanda rwashyigikiwe byimazeyo n’Ubwongereza, Australia, Canada n’Ubuhinde, ibi bikaba ari na byo bihugu bivuga rikijyana muri uwo muryango.

Commonwealth ni itsinda ry’ibihugu bifite abaturage barenga miliyari ebyiri ndetse na miliyari ibihumbi 2.8 z’amadolari abizungurukamo mu bucuruzi mu mwaka.
Uy munsi hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru kiri buvugirwemo iri yinjizwa ry’u Rwanda muri Commonwealth ku mugaragaro.

Dore urutonde rw’ibihugu u Rwanda rusanze muri Commonwealth

Africa

R.S.Africa
Botswana
Cameroun
Gambie
Ghana
Kenya
Lesotho
Malawi
Maurice
Mozambique
Namibie
Nigeria
Ouganda
Rwanda
Seychelles
Sierra Leone
Swaziland
Tanzanie
Zambie

America

Antigua-et-Barbuda
Bahamas
Barbade
Belize
Canada
Dominique
Grenade
Guyana
Jamaïque
Saint-Christophe-et-Niévès
Sainte-Lucie
Saint-Vincent-et-les Grenadines
Trinité-et-Tobago

Asia

Bangladesh
Brunei
Inde
Malaisie
Maldives
Pakistan
Singapour
Sri Lanka

Europe

Chypre
Malte
Royaume-Uni

Oceania

Australie
Fidji
Kiribati
Nauru
Nouvelle-Zélande
Papouasie-Nouvelle-Guinée
Salomon
Samoa
Tonga
Tuvalu
Vanuatu

Foto: The Newtimes
MURINDABIGWI Meilleur na Frodouard Nardna
http://www.igihe.com/news-7-11-1695.html

Posté par rwandaises.com