Jenerali Nzaramba Martin
Florence Muhongerwa

KIGALI -Brig. Jenerali Nzaramba Martin ubu ari muri gereza ya gisirikari ya Mulindi mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo akurikiranyweho icyaha cy’urugomo cyo kugonga abantu umushoferi we yaba akora yitwaje ko shebuja afite ububasha mu gihugu. Ngo abo bantu bagongwa bamwe bibaviramo gupfa.

Umuntu utarashatse kwivuga amazina kubera impamvu ze bwite yatangaje ko imodoka ya Brig. Jenerali Nzaramba imaze gukora impanuka zigera kuri 3 kandi ari na ko zihitana ubuzima bw’abantu, abandi bagakomereka bikomeye.

Undi muntu na none utarashatse kwivuga amazina yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko impanuka iheruka kuba ikozwe n’imodoka ya Brig. Jenerali Nzaramba ari we wari uyitwariye ava mu Mutara ajya i Kigali, ariko ngo mu gutanga ibisobanuro yavuze ko ari umushoferi we wakoze iyo mpanuka.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Majoro Jill Rutaremara, we yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Jenerali Nzaramba yafashwe ku wa 23 Ugushyingo 2009 azira imyitwarire mibi.

Majoro Rutaremara yakomeje avuga ko bisanzwe iyo umusirikare akoze amakosa abazwa umuyobozi we kugira ngo hacike umuco wo kutita ku bantu ayobora no kumenya gahunda zabo. Yagize ati “ni muri urwo rwego Nzaramba yafashwe”.

Abajijwe igihe ashobora kuzafunguriwa cyane ko ukekwaho ibyo byaha byo kugonga abantu afunzwe, avuga ko ibyo biteganywa n’amatege

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=322&article=10734

Posté par rwandaises.com