Alex Kamara, Umuyobozi Mukuru wa Tigo Rwanda s.a ntiyagaragaye mu gikorwa cyo kuyitangiza ku mugaragaro

Jean Ndayisaba

KIGALI – Ku wa 23 Ugushyingo 2009 ni bwo isosiyete y’itumanaho nshya mu Rwanda yitwa « Tigo Rwanda s.a » yatangiye ku mugaragaro ibikorwa byo gutanga serivisi zayo zijyanye n’itumanaho rya telefoni zigendanwa. Muri uwo muhango ariko, abantu batunguwe no kubona ubuyobozi bw’iyi sosiyeti butarahagaragaye uretse ushinzwe ubucuruzi na serivise z’itumanaho, ibintu ubusanzwe bidakunze kubaho.

Ibi bikaba byaragabanyije ubukana bw’uko uyu munsi wari witezwe muri rusange dore ko ntakidasanzwe cyakozwe.

Ibi bisa n’ibyabaye ku wa 20 Ugushyingo 2009, ubwo Tigo yari yateguye umunsi wo gushyira ku mugaragaro serivisi zayo ikaba yari yatumiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali na we utarabashije kuhagera.

Umunsi kandi wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya « Tigo Rwanda s.a » ni bwo abacuruza amakarita ya MTN bari baratangiye no gucuruza aya Tigo babiretse, bakaba baranze gutangaza impamvu baretse gukomeza gucuruza ayo makarita ya Tigo.

Hari kandi kuba uburyo Tigo yari yarafashijemo abafatabuguzi bayo kugumana nimero bari basanganywe uretse guhindura imibare gusa ibanza iranga isosiyeti y’itumanaho runaka, ibyo bigafasha abo umufatabuguzi avugana na bo kubona izina rye muri telefoni yabo nta gihindutse igihe bamuhamagaye. Ibyo na byo byarahindutse uwo munsi, impamvu ikaba itaramenyekana.

Umwe mu bacuruza izo serivisi za Tigo we yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko icyatumye yemera gucuruza izo karita z’ifatabuguzi za Tigo asanzwe acuruza iza MTN, avuga ko ari uko nta nyungu igaragara bakibona mu gucuruza amakarita ya MTN.

Tigo ije kongerera ingufu urwego rw’itumanaho rya telefoni zigendanwa

Nk’uko Umuyobozi wa « Tigo Rwanda s.a », Alex Kamara, aherutse kubitangaza, iyi sosiyete ayoboye ije kugeza serivisi z’itumanaho za telefoni zigendanwa ku bantu benshi kandi ku buryo buhendutse.

Kugeza itumanaho nk’iri ku baturarwanda benshi bikaba biri no muri politiki y’igihugu nk’uko bigaragara muri gahunda y’Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) aho iteganya ko abaturarwanda 60 % bazaba baragejejweho serivisi za telefoni zigendanwa, cyane cyane mu duce tw’ibyaro. Ubu abagerwaho na serivisi z’itumanaho rya telefoni zigendanwa baka bataragera kuri 20 % kuko bakiri miliyoni 1.5 kuri miliyoni 10 z’abatuye u Rwanda.

Tigo itangiye nyuma y’umwaka wose yubaka ibikorwa remezo nk’iminara yubatse mu turere 13 mu gihugu, cyane cyane mu byaro ku buryo ngo mu mijyi yose yo mu Rwanda hagera iri tumanaho rishya rya Tigo.

Tigo ije yiyongera ku masosiyete 2 amaze igihe akorera mu Rwanda ari yo MTN Rwanda imaze imyaka 11 na Rwandatel s.a.

Mu Gushyingo 2008 ni bwo Tigo yatsindiye isoko itanze miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika ihabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 15.

Ibi bikaba bije nyuma y’umwaka wose yubaka ibikorwa remezo nk’iminara n’ibindi bizayifasha mu mirimo yayo.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=320&article=10626

Posté par rwandaises.com