Shehata ( i bumoso) na Branko bagomba kwisobanura (Foto-Arishive)
Maurice Kabandana

Ku wa gatandatu 5 Nzeli
Rwanda Vs Misiri
 
Kigali 3 Nzeli 2009- Umukino ugomba guhuza ikipe y’igihugu Amavubi na Misiri ni amahirwe ya nyuma ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko kuwutsindwa bivuze kubura byose haba kujya mu mikino ya nyuma gikombe cy’isi cyangwa igikombe cy’Afurika mu mwaka wa 2010.

Uyu mukino wo kuwa gatandatu ni umukino ufite byinshi uvuze, kuko Amavubi aramutse awutsindwe yaba asigaye cyane dore ko ari no ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda.

Ikipe y’igihugu Amavubi igiye gukina umukino wayo wa kane ariko ukaba uwa kabiri ikiniye mu rugo. Kuba itarashoboye kubona amanota 3 ku mukino yakiriyemo Alijeriya, hanyuma imikino yakiniye hanze yose ikayitsindwa nibyo bituma uyu mukino na Misiri usa neza nk’umukino wa nyuma kuko amanota yawo ariyo azatuma u Rwanda rukomeza kwirukanka ku itike yo kujya mu mikino ya nyuma.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe Ndikumana Hamad umwe mu bakinnyi ikipe y’igihugu Amavubi igenderaho yatangaje ko bafite ubushake bwinshi bwo gutsinda uyu mukino kuko bazi agaciro ufite.

Icyakora uyu mukinnyi atangaza ko atari ibintu byoroshye kuko bisaba imbaraga za buri ruhande, aha uyu mukinnyi yasabye Abanyarwanda kugirira icyizere ikipe yabo ndetse bakazaza kuyifana ari benshi.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifuje kuvugana n’umutoza Tucak Branco ariko ntibyakunda kuko uyu mutoza yabyanze.

Icyakora umutoza bazaba bahanganye Hassan Shehata mbere yo guhaguruka mu Misiri yatangarije abanyamakuru ko ikimuzanye i Kigali atari ukunganya ahubwo aje gutsinda uyu mukino kugira ngo yiruke inyuma y’ikipe ya Alijeriya imurusha amanota 3.

Icyakora aba batoza hari icyo bahuriyeho muri uyu mukino; umutoza Tucak Branco ntabwo yishimiwe n’Abanyarwanda kuko nta ntsinzi arashobora kubazanira bityo akaba azai neza ko gutsindwa uyu mukino bitazamugwaneza, umutoza Shehata nawe ntabwo yorohewe mu gihugu cy’iwabo bitewe ahanini n’uburyo yatangiye iyi mikino atsindwa ndetse hakiyongeraho n’ibibazo akunze kugirana na bamwe mu bakinnyi b’ibihangange  bakunzwe cyane n’Abanyamisiri.

Ikipe ya Misiri yageze mu Rwanda ku wa gatatu icyakora umwe mu bakinnyi bari batangajwe mbere ko batazaza ariwe Amr Zaki yazanye n’ikipe ariko kugeza ubu bikaba bitaremezwa neza ko azakina kuko uyu mukinnyi afite ikibazo cy’imvune.

Ikipe y’igihugu Amavubi yo ikaba igiye gukina idafite abakinnyi 4 bakina hagati bashoboye gukina umukino ubanza aho Misiri yatsinze Amavubi ibitego 3-0, abo bakinnyi ni Mafisango Patrick na Mbuyi Twite bahagaritswe, Mugiraneza Jean Baptiste wavunitse na Elias Ntaganda wasabye akaruhuko.

Kubura kw’aba bakinnyi kwatumye hari abakinny ibagera kuri 5 bashya bongerewe mu ikipe y’igihugu n’ubwo mazina yaba atarashyirwa ahagaragara.

Mu gihe ikipe y’igihugu izaba ikina na Misiri kuri Sitade Amahoro, ruzaba rwambikanye hagati y’ikipe ya Zambiya ikina na Alijeriya, uyu mukino uzabera muri Alger ukaba ufite byinshi uvuze ku Mavubi kuko mu gihe Alijeriya yawutsinda byafasha Amavubi kwegera Zambiya mu gihe yaba yatsinze Misiri.

Nk’uko biteganywa n’amategeko agenga iyi mikino, ikipe izarangiza ari iya mbere izajya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi mu gihe amakipe atatu ya mbere azajya mu gikombe cy’Afurika. 

Ikipe y’igihugu Amavubi iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda C n’inota rimwe n’umwenda w’ibitego 4. Ikipe iri imbere yayo ni ikipe ya Zamboiya ifite amanita 4, ikipe ya Misiri iri ku mwanya wa 2 n’amanota 4 mu gihe Alijeriya iyoboye izindi n’amanota 7.

 http://www.izuba.org.rw/
Posté par rwandaises.com