Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Bwana Salim Ahmed Salim, yagizwe umuyobozi w’itsinda ry’indorerezi z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) mu matora ateganyijwe mu Rwanda tariki 9 Kanama.

Iri tsinda ryashyizweho n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Kamalesh Sharma ku butumire bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, nk’uko byasohotse mu itangazo ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania kivuga ko cyabashije kubona kuri uyu wa Gatatu.

Sharma yagize ati: “U Rwanda ni umunyamuryango mushya wa Commonwealth, kandi twishimiye kuba indorerezi muri aya matora(…) Demokarasi ni inkingi ya mwamba ya Commonwealth, kandi imigendekere myiza y’amatora ku gihugu ni ikintu gikomeye mu nzira ya demokarasi”.

Iri tsinda mu mirimo ryashinzwe harimo gukurikiranira hafi imyiteguro y’amatora, igikorwa cy’itora nyir’izina, ibarura ry’amajwi, itangazwa ry’ibyavuyemo, ndetse n’umwuka waranze amatora muri rusange. Iri tsinda kandi biteganyijwe ko aho rizajya ribona ibintu bitabashije kugenda neza ngo rizajya rigira inama ababishinzwe kugirango bizafashe imyiteguro myiza y’amatora yo mu gihe kiri imbere.

Mu bandi bagize iryo tsinda ry’indorerezi harimo Sabihuddin Ahmed (Bangladesh), Art Wright (Canada), Brig Gen (rtd) Francis Agyemfra (Ghana), Dr Leith Dunn, (Jamaica), Ceasar Handa (Kenya), Samuel Tembenu (Malawi), Mokshanand Dowarkasing (Mauritius), Simea Avei Meafou (Samoa), Dr Christiana Thorpe (Sierra Leone), J.C. Weliamuna (Sri Lanka), Adelle Roopchand (Trinidad and Tobago) na Kaye Oliver (United Kingdom).

Biteganyijwe kandi ko raporo izakorwa n’izi ndorerezi izashyikirizwa Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, uyu nawe akazayishyikiriza Leta y’u Rwanda, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda ndetse n’imitwe ya Politiki, ubwa nyuma akazayoherereza ibihugu byose bigize Commonwealth.

Foto: RTS

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-6305.html

Posté par rwandaises.com