Bamwe mu bagororwa bakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga kuri Sierra Leone kuri uyu wa gatandatu bavanywe mu gihugu cyabo, bazanwa mu Rwanda, aho bazarangiriza ibihano byabo. Ibi bikaba bitangazwa n’ubutegetsi bwa Sierra Leone.

Batatu muri bo bari abayobozi muri RUF ya Foday Sankoh, abandi batatu bari mu cyo bitaga AFRC, naho abandi bakaba bari mu ngabo za Sierra Leone. Bose bakaba bazafungirwa muri gereza mpuzamahanga ya Mpanga mu ntara y’amajyepfo.

image
Gereza ya Mpanga (www.rnw.nl)

Iyi gereza ikaba yarubakiwe kwakira abazaba barakatiwe n’Urukiko mpuzamahanga ku Rwanda rukorera Arusha, ku byaha bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Leta y’u Rwanda yaje gusinya amasezerano n’Urukiko Mpuzamahanga kuri Sierra Leone kugirango igihugu cyacu cyakire aba bantu kuko bagomba gufungirwa ahantu hari ibyangombwa bisabwa na Loni.

Aba bagabo batangaje ko basanzwe baramenyeshejwe ko bazafungirwa mu Rwanda. Ngo impungenge bafite ngo ni uko bavuga icyongereza, ururimi rutazwi mu Rwanda. Aha ariko byaba nk’urwitwazo kuko icyongereza ari rumwe mu ndimi zivugwa mu Rwanda. Ikindi cyibateye inkeke ni uko batazabona uko basurwa n’imiryango yabo.

Uretse aba, hari abandi bagabo bagize uruhare mu ntambara ya Sierra Leone bagomba kuzarangiriza ibihano byabo mu rwatubyaye. Aha twavuga nka Alex Tamba Brima et Santigie Bobor Kanu bakatiwe imyaka 50 buri wese, Alieu Kondewa wakatiwe imyaka 20, Moinina Fofana wakatiwe kuzafungwa imyaka 15 na Augustin Gbao umwe mu bacengezamatwara bakomeye ba RUF wakatiwe imyaka 25.

Twabibutsa ko intambara ya Sierra Leone yabaye hagati ya 1991 na 2001, ikaba yarahitanye abantu 120 000, abandi bacibwa ingingo z’imibiri nk’amaboko n’amaguru. Abana bagizwe abasirikare, abagore bafatwa ku ngufu. Urukiko Mpuzamahanga kuri Sierra Leone rwahyizweho na Loni muri 2002 kugira ngo ruburanishe abakoza ibi byaha, haba ku ruhande rwa guverinoma ya Sierra Leone no ku ruhande rw’imitwe yarwanyaga ubutegetsi ariyo RUF na AFRC.

Ni inkuru dukesha AFP

Olivier NTAGANZWA

http://www.igihe.com/news-7-11-1225.html

Posté par rwandaises.com