posted on Oct , 31 2009 at 10H 26min 48 sec viewed 2400 times Kuri uyu wa gatandatu tariki 31/9/2009 i Kigali muri Hotel Serena nibwo habaye umuhango wo gutora Miss East Africa Rwanda na dauphine we, aba akaba ari nabo bazahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss East Africa azabera i Dar-Es-Salaam muri Tanzania mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Ibirori byatangiye mu ma saha ya saa mbiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali. Ba MC bari Cynthia na Lion Imanzi. Ibirori byatangiranye agasusuruko ubwo groupe ya Sick City yabyiniraga abari aho imbyino zo mu gihe tugezemo (danse moderne).

Christian Gakwaya, umukuru wa Rwanda Events wakiriye abari bitabiriye ibyo birori n’aba judges (abatanga amanota) bari baturutse mu Rwanda no mu bihugu byo hanze. Abo ni Rena Callisi, umuyobozi wa Rena Events ikoresha ibirori bya Miss East Africa, Miss Burundi 2008, uwitwa Peter, Lauren Makuza na Evelyne Umurerwa (TVR).

http://www.igihe.com/news-4-8-1219.html

Posté par rwandaises.com