Muri iyi minsi mu Rwanda iterambere ry’imyidagaduro rikomeje kugenda ritera imbere haba ku bahanzi b’imbere mu gihugu no hanze arimo abenshi cyane cyane abari muri Diaspora Nyarwanda bakunze kugira ikibazo cyo kubura uko bamenyekanisha ibikorwa byabo

Nyuma yo kubona izo mbogamizi abanyempano batandukanye bo ku mugabane w’uburayi bishyize hamwe bashinga ihuriro bise Rwanda Diaspora Talents rihuriyemo abahanzi nka Faycal Kode,Ras Kayaga,ML Lambert Ingangare,Na kigalis’illest ,Didir Touch na bandi bafite impano zitandukanye hari Chris Hoza na bagize itsinda rya Abe Workout bakora siporo yo guterura ibiremereye

Mu kiganiro na Ricky Akaga washize iri huriro yatangarije ENEWS ko yagize icyo gitekerezo nyuma yo kubona ko abanyempano bo mu Rwanda bafite umuco wo kudafashanya ngo biteze Imbere .Ahitamo kubahuriza hamwe bakiga ku kintu bakora cyabateza imbere ndetse bakabona naho bazajyabunguranira ibitekerezo byatuma ibikorwa byabo bigera kure .

Nyuma yo guhuriza hamwe abo banyempano hafi ya boss nibwo kw’itariki ya 11 z’uku kwezi kwa Nyakanga 2020 bamushyize ku mugaragaro urubuga rwa Internet bazajya banyuzaho ibikorwa byabo birimo indirimbo zabo ni bindi bikorwa bitandukaye yatubwiye kandi ko ubu bari gusoza umushinga wo gushinga Televiziyo na Radio nabyo bizabafasha kumenyekanisha ibihangano by’abanyarwanda baba muri Diaspora zitandukanye kw’isi itari iyi burayi gusa

Mu gusoza yasabye abahanzi nabandi banyempano baba muri Diaspora nyarwanda mu bice bitandukaye by’isi ko nawe adahejwe nawe ahawe ikaze muri iryo huriro ryabo

  • Chris Hoza ni umwe mu bategarugori bari kwigaragaza cyane kuri youtube ku mugabane w’iburayi
  • Ricky Akaga niwe washize ihuriro rya Rwanda Diaspora Talents
  • Ras Kayaga yakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo Maguru
  • faycal ni umwe mu batangiye muzik kera mu Rwanda

http://www.enews.rw/abahanzi-