Imwe mu nkuru zikomeje kuvugwa mu Rwanda, Afurika no mu Isi ikoresha Igifaransa, ni uburyo Mushikiwabo Louise yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, muri manda y’imyaka ine.

Mushikiwabo wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda kuva mu 2009, yemejwe ku buyobozi bwa OIF igizwe n’ibihugu 84, mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yabereye i Erevan muri Arménie ku wa Gatanu.

Gusa dusubije amaso inyuma, isura y’u Rwanda imbere y’amahanga mu myaka 24 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, yariyubatse cyane ku buryo rwagiye rutanga abakandida bavuyemo abayobozi b’indashyikirwa, mu nshingano zinyuranye bagiye bahabwa.

Bitewe n’icyizere u Rwanda rufitiwe, Perezida Paul Kagame muri uyu mwaka ni we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ndetse ni na we ukuriye amavugurura ari kuwukorwamo guhera mu 2016.

Hari kandi amazina y’Abanyarwanda bagiye batorerwa kuyobora imiryango mpuzamahanaga abandi bagahabwa ubutumwa bukomeye, kandi aho aba bose berekeza, ibikorwa byabo biriranga.

Mu buryo bwa hafi urebye kuri uyu mwaka gusa, hari abandi bayobozi nka Perezida w’Inteko Ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, Martin Ngoga; Perezida w’Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Emmanuel Ugirashebuja; Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi uyobora Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS n’abandi.

Muri Nzeri 2005 nabwo yari inkuru nziza ubwo Valentine Rugwabiza yabaga umugore wa mbere utorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).

Rugwabiza usigaye ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2016, yabaye mu buyobozi bwa WTO kuva mu 2005 kugeza mu 2013. Yatowe uyu muryango ufite ibihugu bigera kuri 148.

Uretse Rugwabiza, inzobere mu bukungu, Dr Donald Kaberuka, yayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) kuva muri Nzeri 2005 kugera muri Kanama 2015.

Ibihugu bya Afurika byose ni ibinyamuryango ariko inagira n’ibyo ku yindi migabane hafi 30.

Iyo banki yayiyoboye neza, kubera icyizere agirirwa kuri uyu mugabane, aba ku ruhembe rw’abashushanyije uko AU yakwishakamo ingengo y’imari igasezerera kubeshwaho n’inkunga, maze bagera ku buryo buri gihugu cyatanga 0.2% by’umusoro w’ibitumizwa mu mahanga.

Ubu ni na we ntumwa yihariye y’ikigega cy’amahoro muri Afurika Yunze Ubumwe. Yashyizweho mu 2016 ngo afashe mu cyerekezo cyo kwishakamo inkunga mu buryo burambye yo gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro by’uyu muryango.

Muri Nyakanga 2003, nabwo inkuru nziza yaturutse i Maputo muri Mozambique, ivuga ko Patrick Mazimhaka yagizwe Umuyobozi mukuru wungirije wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika. Yatorewe uyu mwanya asanzwe ari Umujyanama wa Perezida Kagame.

Uyu mwanya Mazimhaka yawuvuyeho muri Gashyantare 2008.

Uretse abatorwa, hari n’abandi banyarwanda bagenda bashingwa imirimo ikomeye kuri iyi Isi.

Twavuga nka Dr. Aisa Kirabo Kacyira wagiriwe icyizere n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon mu Ukwakira 2011, akamugira Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishami rya Loni rishinzwe imiturire.

Yashyizwe kuri uwo mwanya asimbuye Umunya – Suède, Inga Björk-Klevby, wari warashyizweho na Kofi Annan.

Ki-moon yanagiriye icyizere Prof. Romain Murenzi, mu Ugushyingo 2014 amugira Umuyobozi w’Inama y’ikirenga ya Loni itanga ubujyanama mu mishinga y’ikoranabuhanga iteza imbere ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Prof Murenzi ubu ni Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo Mpuzamahanga giteza Imbere Ubumenyi, The World Academy of Sciences, TWAS. Ni nyuma y’amezi 14 yamaze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco UNESCO, ashinzwe iby’ubumenyi.

Muri Kanama 2014, umunyarwandakazi Dr Agnes Kalibata yagizwe umuyobozi w’Umuryango nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA).Uyu mwanya aracyawuriho kandi uwo muryango ushimirwa kuba ukomeje kuza ku isonga mu guteza imbere amavugurura ateza imbere ubuhinzi ku mugabane.

No mu butumwa bw’amahoro ku Isi, Abanyarwanda bagiye babona imyanya ikomeye. Aha twavuga nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba, wayoboye Ingabo za Loni n’iz’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe muri Sudani kuva 2009 kugeza 2013.

Muri Kamena 2013 nabwo Mutaboba Joseph yagizwe Uwungirije Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye na Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro i Darfur.

Si aba bonyine bayobora cyangwa babaye mu myanya ikomeye, hari n’abandi bagaragaje ko icyizere Abanyarwanda ubwabo bigirira n’amahanga akibagirira.

 

 

Gen Patrick Nyamvumba yayoboye Ingabo za Loni n’iz’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Sudani kuva 2009 kugeza 2013

 

Mu 2013 Mutaboba Joseph yagizwe Uwungirije Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye na Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro i Darfur

 

Prof. Romain Murenzi mu 2014 yabaye Umuyobozi w’Inama y’ikirenga ya Loni itanga ubujyanama mu mishinga y’ikoranabuhanga iteza imbere ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere

 

Dr Donald Kaberuka, yayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) kuva muri Nzeri 2005 kugera muri Kanama 2015
https://igihe.com/amakuru/article/bamwe-mu-banyarwanda-bahawe-imyanya-mpuzamahanga-mu-myaka-24-ishize
Posté 13/10/2018 par rwandaises.com