Abanyarwanda baba mu gihugu cya Mali bifatanyije mu kwihiziza Umunsi w’Intwari, wizihijwe ku nshuro ya 26 ku wa 1 Gashyantare.

Kuri iyo tariki Perezida Paul Kagame yashyize indabo ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali. Yari aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard; Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin; Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira.

Uretse abari imbere mu gihugu, Abanyarwanda baba mu mahanga nabo bizihije uyu munsi mu nsanganyamatsiko igira iti ‘‘Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.’’

Mu ijambo Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mali, Alice Gasarabwe, yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, yagarutse ku bikorwa by’intwari zitangiye u Rwanda kubera urukundo zari zirufitiye.

Yasabye Abanyarwanda baba muri Mali ko indangagaciro intwari zagaragaje zakomeza kubaranga, bityo bakarushaho gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rwa none n’urw’ahazaza.

Umunsi w’Intwari wabanjirijwe n’icyumweru cy’Ubutwari cyatangiye ku wa 24 Mutarama 2020 gisozwa ku wa 31. Cyaranzwe n’imikino itandukanye n’ibiganiro byabereye mu bigo bya Leta, ibyigenga no muri za kaminuza n’amashuri makuru.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi kigizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange.

Icyiciro cya gatatu ni Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.

Abanyarwanda baba muri Mali bahuriye hamwe bizihiza Umunsi w’Intwari

Bwari ubusabane bwahurije hamwe Abanyarwanda

Byari ibirori bigizwe no kungurana ibitekerezo n’ubusabane

Abanyarwanda bakanguriwe kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo


Yanditswe na IGIHE Kuya 3 Gashyantare 2020

Posté par rwandaises.com