Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu bakiriye Ambasaderi mushya, Dr. François Xavier Ngarambe banifatanya kwizihiza umunsi mukuru w’intwari.

Ni nyuma y’uko ambasaderi Dr. François Xavier Ngarambe atanze impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Bufaransa no mu biro bya Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru w‘Umuryango mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).

Ambasaderi Dr. Ngarambe ku mugaragaro yakiriwe n‘ abanyarwanda n‘ inshuti zabo batuye mu Bufaransa, umuhango wabereye i Paris mu nzu y’ubuyobozi bw’agace k’Umujyi wa Paris yitwa ’Mairie du 3e arrondissement de Paris’.

Mu ijambo ryo guha ikaze Amb. Ngarambe, Uwase Angelique uyobora Diaspora Nyarwanda mu Bufaransa, yashimiye abanyarwanda n‘inshuti zabo baje ari benshi kwakira bwa mbere ku mugaragaro Ambasaderi mushya waje guhagararira u Rwanda mu Bufaransa, no kwizihiriza hamwe umunsi mukuru w‘Intwari.

Uwase yijeje ambasaderi Ngarambe ubufatanye kandi anamwereka Komite nshya baherutse gutora iyoboye Diaspora Nyarwanda mu Bufaransa, anifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire .

Amb. Ngarambe na we yafashe ijambo, ashimira abanyarwanda batuye mu Bufaransa uburyo baje kumwakirana urugwiro.

Yagize ati “Uyu munsi ntabwo uri uwo kuvuga amagambo menshi, ni uwo kwishimana. Nishimiye kubabona muri benshi tugasangira kandi tukifurizanya umwaka mushya muhire wa 2020. Igihe nitwe tukigena kwifurizanya umwaka n‘ubu birashoboka.”

Amb. Ngarambe yavuze ko bibaye mahire kuko bihuriranye n‘umunsi mukuru ukomeye mu mateka yaranze u Rwanda mu bihe bishize, aho rwibuka kandi rugashimira Intwari zitanze ngo Abanyarwanda bagere aho bageze ubu.

Ati “ Habayeho abagabo n‘abagore bitanze bamwe bahasiga ubuzima bwabo. Uyu munsi ni uwo kubibuka bidasanzwe ahubwo dutera ikirenge mu cyabo.”

Amb. Ngarambe yababwiye urubyiruko kugera ikirenge mu cy’intwari z’u Rwanda, bahiga kudatatira icyo gihango.

Ati « Kwifurizanya umwaka mushya; dukwiriye guhiga ko tutazatatira igihango cy’intwari zatwitangiye ari nazo dukesha uko turi uyu munsi; dukwiye kwiyemeza kandi birashoboka kuba intwari buri wese mu kigero cye mu nshingano ze. Twese duhuriza ku ntego yo kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda, kubaka igihugu kigendera ku amategeko, igihugu gitekanye kandi gikungahaye kibikomora ku murimo wacu, igihugu cyasubiranye agaciro kacyo mu ruhando rw’amahanga ».

Yavuze ko inshingano yahawe azazikora neza, aha serivisi nziza abamugana bose ntawe aheje.

Pierre Aidenbaum uyobora ako gace k’Umujyi wa Paris, na we mu ijambo rye yahaye ikaze Amb. Ngarambe, ati “Murisanga muri uyu mujyi nyobora, murisanga mu Bufaransa.”

Umugoroba wanavugiwemo kandi uko abanyarwanda bo mu Bufaransa bakora igikorwa cya Connect Rwanda kigamije kugeza telefone zigezweho buri muryango mu Rwanda, bamwe bahava biyemeje kuyishyira mu bikorwa.

Ni umugoroba waranzwe n‘ubusabane kandi witabiriwa n‘abantu benshi bavuye mu nguni zose z‘u Bufaransa. Bwabaye uburyo kandi bwo gukomeza guhanahana amakuru berekana ibikorwa bafite mu minsi iri mbere.

Abahanzi barimo Ben Kayiranga n‘ababyinnyi n‘intore zo mu itorero Inyambo za Lille mu majyaruguru y‘u Bufaransa basusurukije abitabiriye.

Inkuru mu mafoto

Inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda baba mu Bufaransa bari babukereye

Ambasaderi Ngarambe yakiriwe neza i Paris

Amb. Ngarambe (ibumoso) na Pierre Aidenbaum uyobora ako gace k’Umujyi wa Paris kitwa Mairie du 3e arrondissement de Paris

Ambasaderi Ngarambe yashimiye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda uburyo bwamwakiriye mu Bufaransa

Marcel Kabanda (hagati) uyobora IBUKA France yari yitabiriye Uyu mugoroba

Ambasaderi Ngarambe ubwo yavugaga ijambo

Angelique Uwase Ingabire uhagarariye Diaspora Nyarwanda avuga ijambo ryo guha ikaze Amb. Ngarambe

Pierre Aidenbaum uyobora aka gace k’Umujyi wa Paris aha ikaze Amb. Ngarambe

Serge Nyambo wayoboye ibiganiro

Abagore n’abakobwa bashayaya mu mbyino nyarwanda

Aha ni ku biro by’umujyi wa Paris bita Mairie du 3e Arrondissement de Paris

Intore zabyinnye kinyarwanda zakira ambasaderi Ngarambe zinifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’intwari

Wari umunsi w’ibyishimo ku banyarwanda baba mu Bufaransa

Habaye umwanya w’ubusabane

Abahanzi Ben Kayiranga na Miss Shanel bari bitabiriye

Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi

Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’ U Rwanda mu Bufaransa, Yves Muneza aha ikaze abitabiriye

Abanyarwanda baturutse mu majyaruguru y u Bufaransa barimo abagize itorero Inyambo

Haganiriwe kuri gahunda ya Connect Rwanda igamije guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda

Perezida wa Ibuka mu Bubiligi, Lyamukuru Félicité ari kumwe na Ambasaderi Ngarambe

Thierry Sebaganwa (iburyo) uri mu Bufaransa muri iyi minsi aho yaje kwerekana filime ndangamateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yitwa « Mémoires partagées » no gutanga ubuhamya kuri ayo mateka mu mashuri aganira na Kabuguza Mukashyaka Beatrice umwe mu bagize Diaspora Nyarwanda mu Bufaransa

Karirima@igihe.com

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe Kuya 2 Gashyantare 202

Posté par rwandaises.com