Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Burkina Faso, Roch Marc Kaboré, ku munsi wa mbere w’Inama Mpuzamahanga yiga ku mutekano iri kubera i Munich mu Budage.

Iyi nama izwi nka “Munich Security Conference” iri kuba ku nshuro yayo ya 54, yahurije hamwe abayobozi barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ingabo, abaharanira uburenganzira bwa muntu no kubungabunga ibidukikije bagera kuri 450 baturuka mu bice bitandukanye by’Isi.

Perezida Kagame wari uherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo yabonanye na Perezida Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso kuri uyu wa 16 Gashyantare 2018 nyuma y’inama bitabiriye. Ntabwo haratangazwa ibyo aba bayobozi bombi baganiriye.

Munich Security Conference itangirwamo ibiganiro bigaruka ku bufatanye mu by’umutekano mu Muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi na NATO ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.

Iyi nama y’iminsi itatu ifatwa nk’imwe mu nama zikomeye ku Isi ziterana hagamijwe kuganira ibibazo bya Politiki n’iby’umutekano, ububanyi n’amahanga, uburyo hashyirwa imbaraga mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kurwanya iterabwoba.

U Rwanda na Burkina Faso ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zitandukanye. Perezida Kagame yaherukaga kwakira mugenzi we Roch Marc Christian Kaboré mu Mujyi wa Kigali ku wa 18 Nyakanga 2016.

U Rwanda ruhagarariwe mu buryo bwa dipolomasi muri iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika kuva mu 2017.

Ibihugu byombi kandi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) mu rwego rwo gushimangira umusanzu wabyo mu gushyiraho umutwe wo gutabara aho rukomeye muri Afurika (ACIRC).

U Rwanda na Burkina Faso bihuriye ku isoko rimwe mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market) biha ababituye amahirwe yo gufungurirana amarembo mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, kugabanya ibiciro by’ingendo, guhanga imirimo no guteza imbere ubuhahirane n’ubukerarugendo.

 

 

 

 

 

 

 

 

Amafoto: Village Urugwiro

Yanditswe na Ishimwe Israel
http://igihe.com/amakuru/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-roch-marc-kabore-wa-burkina-faso-amafoto
Posté le 16/02/18 par rwandaises.com