Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Uhuza Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, umaze umwaka urenga ku buyobozi bw’uyu muryango, yongeye kugaruka kuri bimwe mu bibazo biwugarije na bimwe mu bimubangamiye ahura na byo.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Mushikiwabo yagarutse ku mwuka utari mwiza hagati ya OIF na Guinée iyoborwa na Perezida Alpha Condé; ku bivugwa ko nta bwisanzure afite kubera igitutu aterwa n’u Bufaransa ndetse n’u Rwanda.

Mu gihe isi iri mu rugamba rwo guhangana na Novel Coronavirus, Umuryango wa Francophonie ukwiye kuba utangamo umusanzu wawo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, Mushikiwabo yakomeje guhagarara mu byimbo bye kandi mu bwitonzi asanganywe.

Mushikiwabo azi neza ko hari abatarishimiye ko atorerwa kuyobora OIF kuri manda ye ya mbere mu matora yabaye mu Ukwakira 2018, i Erevan, biganjemo abasanzwe barwanya u Rwanda bari mu Bufaransa ndetse no mu Bubiligi. Arabizi neza ko bamuhozaho ijisho ariko ibikorwa bye ni byo bizagaragaza ubushobozi bwe.

Mu gihe habura amezi make ngo inama ya 18 ya OIF iteranire i Tunis, kuva ku wa 12-13 Ukuboza 2020, Mushikiwabo avuga ko aho imyiteguro igeze biri mu murongo OIF yifuza.

Mushikiwabo avuga ko gahunda y’impinduka yavuze ko yifuza gukora mu miyoborere y’uyu muryango zitari zagera aho yifuza ariko ko OIF itandukanye n’uko yari imeze mbere yo gutorwa kwe.

Ati « Umushinga waratangiye ariko umusaruro w’akazi kacu nturagaragara neza. Sinavuga ko OIF ntacyo yakoze mbere y’uko nyigeramo, ariko ijwi ryacu ubu ryumvikana kurushaho ku ruhando mpuzamahanga ».

“Urugero, twagiranye amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye yo kwigisha ururimi rw’igifaransa ingabo zoherejwe kubungabunga amahoro mu bihugu bikoresha Igifaransa zitazi neza urwo rurimi. Francophonie ni umuryango ugaragara nk’ushaka kuganzwa, bituma ushobora no kwisuzugura. Ariko binyuze mu bihugu bimwe mu biwugize, dushobora kugira uruhare mu biba ku ruhando mpuzamahanga.”

Mushikiwabo yanabajijwe uburyo asesengura ukugaragara kwa OIF nk’ umuryango ku ruhando mpuzamahanga, avuga ko bidaturuka mu matangazo yawo ahubwo ari mu musanzu n’ibisubizo ushobora gutanga.

Ati “Turi nko gutanga umusanzu mu kibazo cya Cameroun, ubwanjye mperuka kugirayo ingendo ebyiri ngirana ibiganiro na Perezida Paul Biya n’abandi banyapolitiki batandukanye. Nanagizeyo uruzinduko rw’iminsi itatu hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.”

“Ntekereza ko hari intambwe imaze guterwa muri Cameroun, kuko twabashije kugira ibyo dukora mu buryo bukwiye. Twanatanze umusanzu mu bijyanye n’amatora muri Togo.”

Mushikiwabo kandi yabajijwe niba OIF izohereza indorerezi mu matora ateganyijwe muri Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Niger ndetse no muri Centrafrique muri uyu mwaka, avuga ko bateganya kuzagaragara muri ibyo bikorwa byose.

Umwuka mubi hagati ya OIF na Guinée

Mu gihe muri Guinée biteguraga amatora y’abagize inteko ishinga amategeko n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga yagombaga kuba ku wa 1 Werurwe 2020, icyo gihugu na OIF ntibumvikanye ku bagombaga gutora, bituma uyu muryango ku wa 7 Gashyantare uvanaho ubufasha wari watangiye gutanga kuva mu Ugushyingo 2019.

Mushikiwabo avuga ko ibyo babonye, ndetse yakomeje kubiganiraho na Perezida Alpha Condé; Perezida wa CEDEAO, Mahamadou Issoufou na Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abandi bakuru b’ibihugu bituranye na Guinée.

Mushikiwabo yakomeje ati “Raporo yacu yagaragaje ko habayemo ibibazo by’ikoranabuhanga, byivanze n’ibindi ku mpamvu politiki zikomeye. Miliyoni 2.4 z’abagomba gutora nta kibaranga na kimwe bari bafite kandi nta n’icyakozwe ngo hatangwe impamvu yabyo. Kandi ubwo harebwaga ku mibare izifashishwa mu matora atatu atandukanye arimo n’ay’umukuru w’igihugu.”

“Ntekereza ko ibyo bibangamiye Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu, yanasabye ko raporo yacu ishyirwa ahabona tariki ya 16 Werurwe nyuma y’amatora, kandi ibyo nta kamaro byaba bifite. Twahise duhagarika ubutumwa bwacu.”

“Komisiyo yaje kutwandikira idusaba kugaruka, mbere y’uko natwe tuza kwisubira… nyuma komisiyo ya CEDEAO yaje koherezwa muri Guinee nayo iza gukora imyanzuro imwe natwe. Yaje gusaba ko ayo mazina miliyoni 2.4 ateje ikibazo akurwa kuri lisiti y’itora.”

Komisiyo y’Amatora ivuga ko byashyizwe mu bikorwa, gusa Mushikiwabo avuga ko umuntu yategereza akazareba ibivamo, kuko aba ari ngombwa kwirinda ubugizi bwa nabi bushobora kuririraho, bwatangiye kwigaragaza magingo aya.

Abajije abarimo kubugiramo uruhare, Mushikiwabo yasubije ati “Buri wese, ariko uruhare rwa mbere ruhera kuri Guverinoma, perezida ndetse n’abamufasha. Nishimiye kuba CEDEAO yarasoreje ku mwanzuro umwe n’uwacu.”

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko no guhindura Itegeko Nshinga yagombaga kubera rimwe yimuriwe tariki ya 22 Werurwe 2020; Mushikiwabo avuga ibijyanye n’aya matora ari inshingano z’Abanya-Guinée, ku buryo nta wajya kubategeka ibyo bagomba gukora.

“Kumva ibintu kimwe biragoye kubigeraho, ariko ni ngombwa, kandi ubu kubera ko ikibazo cyamenyekanye, ni ngombwa ko icyo kibazo gikemurwa ubundi amatora agakomeza.”

Gutinda ku butegetsi

Mushikiwabo akimara gutorwa yavuze ko abakuru b’ibihugu bagomba gukorera ibihugu byabo n’abaturage, ko ibijyanye na manda no gusimburana ari inyongera. Umunyamakuru wa Jeune Afrique yamubajije niba ari ko akibitekereza.

Mushikiwabo yagize ati “Ntabwo nshyigikiye koroshya cyangwa ko politiki yose ikorwa kimwe. Icy’ingenzi ni uko ugushaka kw’abaturage benshi kubahirizwa. Gusimburana ku buyobozi ni ikintu cyiza ariko si nk’ijambo ry’ivanjili.”

Yanashimye icyemezo cya Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, uheruka kwemeza ko atazongera kwiyamamaza.

Ati “Mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bishize nagiranye ibiganiro na Perezida Alassane Ouattara hano ku cyicaro cya OIF, ambwira ko yifuza kongera amaraso mashya muri politiki y’igihugu cye, ko hari abayobozi bakiri bato kumurusha kandi yumva bikwiye. Ni icyemezo cyashimishije abaturage bose bo muri Côte d’Ivoire. ”

Impinduka mu buyobozi bwa OIF

Mushikiwabo yanabajijwe aho impinduka zigeze muri OIF, mu bijyanye n’uburyo bwe bw’imiyoborere ndetse no guhitamo abo bakorana.

Yavuze ko ibijyanye n’impinduka z’imikorere imbere mu kigo ndetse no guhindura imitekerereze ari ibintu byiza, ariko bisaba imbaraga.

Ati “Umuryango wa Francophonie ukora ibintu byiza cyane ariko mu buryo butatanya ingufu. Ni ngombwa ko umuryango uhuza ibihugu byinshi ugira ijambo: byaba bimaze iki se kugira imikorere idatanga umusaruro? Turi kwegeranya ibikorwa byacu, tugabanya zimwe muri gahunda n’amafaranga azikoreshwamo.”

Yanakomeje avuga ko kugeza ubu umubare w’abakozi ba OIF hirya no hino ku Isi wagabanutse, ndetse yanifashishije ubugenzuzi bw’ikigo mpuzamahanga, KPMG, kuko “twari dukeneye kurebesha ijisho ryo hanze kandi ryabigize umwuga.”

Mushikiwabo yabajijwe niba iryo genzura rigamije kureba ibyakozwe na Michaëlle Jean yasimbuye, asubiza ko ntacyo rizasiga kirebana n’Umuryango wa OIF.

Ati “Nifuza gukora impinduka ariko ugomba kubikorana n’abantu bakuri hafi. Iyo ukoze amagenzura 17 ku kintu kimwe, nta na kimwe ugenzura ahubwo byose urabihagarika. Nubwo turi umuryango ukoresha ingengo y’imari ikiri nto ya miliyoni 80 z’ama-euro, dushobora kugaragaza itandukaniro. “

Imwe mu mpinduka yifujwe na Mushikiwabo ni ugutegura no gukora inama ngufi, zirimo abantu bake, ibintu bitandukanye n’ibyari byaragizwe umuco muri OIF.

Avuga ko igitekerezo yatanze kuri iyo ngingo cyamaze kwemezwa. Inama izabera i Tunis mu mpera z’uyu mwaka izaba itandukanye n’izindi zabaye kuko abakuru b’ibihugu bazabona umwanya uhagije wo kuganira hagati yabo.

Akomeza avuga ko ashaka guha agaciro ibihugu byose biri muri OIF, kandi ko atumva impamvu hagaragara urwikekwe hagati y’ibihugu by’uyu muryango, aho byinshi muri byo bitawisangamo.

Ibikorwa byo kurwanya u Bufaransa

Mushikiwabo yanabajijwe ku kibazo cyo gushaka kurwanya u Bufaransa kiri kwiyongera mu bihugu bimwe na bimwe byo muri OIF, niba bitazagira ingaruka ku mikoreshereze y’Igifaransa cyangwa niba Igifaransa gikwiye gutandukanywa n’u Bufaransa.

Mushikiwabo yasubije ko u Bufaransa ari igihugu gicumbikiye icyicaro gikuru cy’umuryango kandi cy’ingenzi muri OIF ndetse ko na Perezida Emmanuel Macron ari umuntu wizera cyane imishinga y’uyu muryango.

Yakomeje ati “Ariko Igifaransa na Francophonie ntabwo bisobanuye u Bufaransa. Umubano w’u Bufaransa n’ibihugu bikoresha Igifaransa ni mwiza ubundi ntube mwiza. Paris iranengwa, ariko yitabazwa mu bibazo by’umutekano. Ni ahacu nk’Abanyafurika kumva no kugaragaza ibyo dushaka uyu munsi. »

“Abakoresha Igifaransa baba bagiye kwitandukanya na cyo? Siko mbitekereza. Ntekereza ko abakoresha Igifaransa uyu munsi bafungutse cyane kurusha uko bari bameze mu myaka icumi cyangwa cumi n’itanu ishize. Ni ko kuri kw’Isi ya none ikoresha indimi nyinshi, kandi n’Igifaransa kigomba kubonamo umwanya wacyo.”

Igifaransa mu Rwanda

Mushikiwabo yanavuze ko ururimi rw’Igifaransa rwongeye kugaragara cyane mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora OIF. Perezida Kagame aheruka ku cyicaro gikuru cya OIF ndetse u Rwanda rukomeje gutera intambwe mu kwigisha Igifaransa.

Mushikiwabo yagize ati “Inzu ndangamuco y’Igifaransa yahoze i Kigali igiye kongera gufungura imiryango kandi ko ari ikintu cyiza. Umubano hagati ya Paris na Kigali wateye imbere cyane, ubu bimeze neza.”

Ubwisanzure ku buyobozi bwe

Mushikiwabo yanasubije abavuga ko nta bwisanzure agira mu kazi ke kubera abayobozi b’u Rwanda n’u Bufaransa.

Yagize ati “Ntabwo ndi ijwi ry’u Bufaransa kandi ko ngisha inama buri munsi Paris ku kibazo cya Guinee cyangwa ahandi. Nta gihugu na kimwe kigena uko ngombwa kwitwara. Niba kugira ngo mfate icyemezo byari kunsaba kubanza gutonda umurongo kuri Élysée, ntabwo nari gukora muri Francophonie.”

“Mba nkorana wenda na Le Drian [Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa]. None wavuga ko CEDEAO nayo ikorera mu kwaha kwa Élysée? Nyamara duheruka guhuza imyanzuro. Nta gahunda n’imwe yindi mfite kuri Guinee, uretse kuba ibihugu byacu muri Afurika byatera imbere hatabayeho ubugizi bwa nabi.”

Mushikiwabo yanasubije abakunze kunenga itorwa rye nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, avuga ko ari abafitanye ibibazo n’u Rwanda.

Yakomeje ati “Byagombaga kubaho. Ni abantu bafitanye ibibazo n’igihugu cyanjye na perezida wanjye kuva Jenoside yarangira. Uyu munsi u Rwanda ruri mu mahoro, ariko bo baheranwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Abo nta bwoba banteye. Ni izihe ngaruka amagambo nk’ayo yagira ku Rwanda?”

Niba batarakira ko nyoboye Francophonie, nta kindi bakora uretse gusaba ibihugu byabo kutantora ubutaha. Ibyo nzaba maze gukora nibyo bizivugira.

Mushikiwabo yavuze ku kibazo cya Guinée, impinduka muri OIF n’abatarashyigikiye gutorwa kwe

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand Kuya 20 Werurwe 2020

https://igihe.com