Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yanenze Musenyeri w’Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza, Justin Welby uherutse kuvuga ko gahunda igihugu cye kirimo zigamije kugabanya abimukira nta musaruro kandi ko azakora ibishoboka byose akazirwanya.

Muri izo gahunda Musenyeri Welby ashaka kurwanya harimo n’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza, aho icyo gihugu cy’i Burayi giteganya kujya cyohereza mu Rwanda abimukira binjiyeyo binyuranyije n’amategeko, bagafashwa kuhatangirira ubuzima, kuhagenzurira ko bujuje ibyangombwa no kuhashakira ibindi bihugu byabakira.

Welby yatangaje ibi mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza yagejeje muri Sena umushinga w’Itegeko rijyanye n’abimukira, aho hari ingingo bavuguruye bashaka ko zitorwa harimo n’iha Guverinoma uburenganzira bwo kohereza mu kindi gihugu, umwimukira uhageze mu buryo butemewe n’amategeko.

Musenyeri Welby aherutse kubwira Sena ko amavugurura Guverinoma iri gushaka nta kidasanzwe azazana mu guhangana n’ibibazo by’abimuikira bakomeje kwinjira mu Bwongereza, ahubwo ayishinja kureba hafi no kudashyira mu gaciro ibibazo bya nyabyo byugarije Isi.

Mu gitekerezo Ambasaderi Busingye yanyujije mu kinyamakuru Comment Central mu cyumweru gishize, yavuze ko kuba Musenyeri Welby yarageze aho anenga ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza, nabyo byafatwa nko kureba hafi no kwirengagiza.

Ati “Bigaragara ko kunenga ubwo bufatanye avuga ko ari ugutekereza hafi nabyo bishingiye ku kutamenya no kutareba mu buryo bwagutse impamvu y’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza.”

Yakomeje agira ati “Ukuri ni uko ubufatanye bwacu bushingiye ku guhindura uburyo mpuzamahanga bushaje kandi butakijyanye n’igihe mu guhangana n’ibibazo by’abimukira, hakaboneka igisubizo kirambye k’iki kibazo cyibasiye isi.”

Busingye yavuze ko u Rwanda ari igihugu gishyira mu gaciro kandi kizi ububabare bw’ubuhunzi, biturutse ku mateka rwanyuzemo.

Yatanze ingero zigaragaza ko guhera mu 2014, nibura abantu ibihumbi 50 bamaze gupfira mu nzira bagiye gushakira ubuzima mu mahanga, aho benshi ari Abanyafurika.

Ati “Iri ni ishyano ritavugwa. Amateka yacu benshi muri twe twabayemo nk’impunzi, atuma twumva ububabare aba bantu bahura nabwo. Turabizi ko mu gihe cy’amakuba, igikwiriye kuba cyitabwaho ari ibikorwa aho kunenga gusa ntacyo ukora.”

Ambasaderi Busingye kandi yifashishije amagambo ari muri Bibiliya mu rwandiko rwa Yohani 3:18, avuga ko urukundo rukwiriye kugaragarira mu bikorwa aho kuba amagambo.

Ati “Kugira ngo tugere ku bisubizo nyabyo, dukwiriye kubanza kumva igitera ibi bibazo. Ikibabaje ni uko abimukira n’abashaka ubuhungiro batumva ko bafite uburenganzira bwo kubaho neza aho baturuka. Bumva ko mu Burayi ariho bazabona amahirwe. Igituma iyi myumvire ikwirakwira tuzabivugaho ikindi gihe.”

Yakomeje agira ati “Nta muntu n’umwe wakabaye agenda ibirometero n’ibirometero, yambuka ubutayu bwa Sahara cyangwa inyanja ya Méditerranée agatwarwa mu buryo butamuhesha agaciro ngo agere ku mahirwe cyangwa umutekano.”

Busingye yavuze ko atari ngombwa ko ushaka kujya mu mahanga agenda mu buryo buteye impungenge kandi hari uburyo bwakoreshwa ibyo ashaka akabibona hafi cyangwa yanagenda akagenda mu buryo bumuhesheje agaciro.

Yatanze urugero rw’uburyo abandi bimukira n’impunzi bitabwaho mu Rwanda, amahirwe yo kubona imirimo, iterambere ndetse n’icyizere u Rwanda rufitiwe mu mahanga kugeza ubwo Abanyarwanda bafite amahirwe yo kujya mu bihugu byinshi nta viza.

U Bwongereza bwizeye ko amasezerano bufitanye n’u Rwanda yo kohereza abimukira, azagabanya urujya n’uruza rw’abimukira binjira muri icyo gihugu buri munsi banyuze inzira z’amazi azwi nka English Channel.

Icyo gihugu kivuga ko gihendwa no kwita kuri abo bantu, impungenge ku mutekano wacyo n’ibindi bituma gikoresha amafaranga menshi mu kwita ku bimukira kitateganyije kandi hakabaye hakorwa ibindi bikorwa by’iterambere.

U Bwongereza kandi buvuga ko ubwo bufatanye n’u Rwanda buzagabanya ubucuruzi bwo gutwara abimukira, aho hari ababigize ubucuruzi bakishyurwa kugira ngo batware abimukira haba mu nyanja no mu butayu nka Sahara n’ahandi.

U Rwanda n’u Bwongereza byifuza ko abimukira bazoherezwa bazajya bafasha gutangira ubuzima bwiza bari mu Rwanda, abasabye ubuhungiro bugasuzumwa ariho bari kugeza basubijwe, ababishaka bagasubizwa iwabo.

Busingye ati “Iri shoramari rigaragaza ko uburyo bwonyine bwo guhangana n’ibibazo by’abimukira bugarije u Burayi, ari ugushora imari mu duce tundi dutekanye tugaragaza ko twiteguye kwakira abimukira nk’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ubufatanye bwacu n’u Bwongereza ni iki buje gukora. Guverinoma zacu zombi ziri gufatanya mu gushora imari mu kubaka ubushobozi butuma haboneka ubuzima bwiza haba ku bimukira n’abanyarwanda, binyuze mu guhanga imirimo, uburezi, serivisi rusange, imiturire.”

Ambasaderi Busingye yavuze ko igiteye inkeke ari uburyo aho gushyigikira gahunda nk’izo zizana ibisubizo bishya ku bibazo by’abimukira, benshi bari mu mpaka za politiki.

Ati “Mu Bwongereza, imyumvire itakigezweho yo kurebera u Rwanda mu ndorerwamo za kera byarushijeho kuzambya ibiganiro.”

Busingye yavuze ko igihe ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza buzaba butangiye, benshi bazabona umusaruro wabwo bakabyitabira.

Kugeza ubu gahunda yo kuzana abimukira mu Rwanda baturutse mu Bwongereza yatindijwe n’ibirego by’abatayishyigikiye byagejejwe mu nkiko, icyakora urukiko rukuru ruherutse kugaragaza ko ntacyo itwaye kandi yubahirije amategeko.

Hategerejwe umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire kugira ngo hafatwe umwanzuro ntakuka.

Ambasaderi Busingye yavuze ko abanenga ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza ari abakirurebera mu ndorerwamo ya kera

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/busingye-yasubije-musenyeri-welby-wanenze-ubufatanye-bw-u-rwanda-n-u-bwongereza