Mutarama 2019, ni intangiriro za manda y’imyaka ine Mushikiwabo Louise aheruka guhabwa nk’Umunyamabanga Mukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Mushikiwabo azinjira mu biro bye i Paris mu Bufaransa, igihugu gifite ijambo rikomeye muri OIF cyashyigikiye kandidatire ye, akegukana intsinzi ahigitse Umunya-Canada Michaëlle Jean wari usanzwe ayoboraga uyu muryango.

Mu gihe yitegura kujya gutangira inshingano ze, Mushikiwabo yagiranye ikiganiro cyihariye na RBA, aho mu gace gato katangajwe, yakomoje ku nyungu u Rwanda rufite muri OIF.

Yagize ati “Iyo uri mu muryango nk’uyu [ufite ibihugu 84] ziriya ni ingufu zikomeye cyane, niho inyungu z’ibihugu, ari iza politiki, ari iz’ubukungu zigenda zigahuriramo noneho bikaguha urwo rubuga rwo kugira ngo uwo muryango ukugirire akamaro, byaba mu bijyanye n’amatora mpuzamahanga.”

Yatanze urugero nk’igihe mu 2013-2014 u Rwanda rwari mu Kanama k’Umutekano ku Isi, agaragaza ko biba byoroshye gutsinda ku gihugu gifite ibihugu byinshi hafi yacyo.

Ati “Igihe twashakishaga ariya majwi, ukaba ufite umuryango nk’uyu urimo, niho ha mbere ubanza kugira ngo abo musangiye abandi banyamuryango bagushyigikire, iyo ni inyungu ikomeye cyane.”

Intsinzi ye ku kuyobora OIF, Mushikiwabo ayihuza no kuba ibihugu bya Afurika byaravuze rumwe, bigaharanira inyungu rusange bihuriyeho, ari nabyo bikwiye gukomeza.

Ku kuba ari Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga yaragiye atarya iminwa mu kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mushikiwabo ngo nta mpungenge afitiye kuba agiye gukorerayo.

Ati “Ntabwo najya i Paris nikandagira, iyo nibaza ko nari kwikandagira ntabwo nari kwiyamamariza uno mwanya.”

“Icya mbere ni uko, kuba hari abantu runaka ku giti cyabo mu gihugu cy’u Bufaransa, abanyapolitiki baba bafite amakosa bakoze ndetse n’ibyaha, cyangwa se bagiye bavuga n’ibintu bidafite ishingiro ku bijyanye n’imibanire n’umugabane wa Afurika, ibyo nta banga ririmo ni ibintu bisanzwe muri politiki z’ibihugu byacu.”

Ku wa 12 Ukwakira mu nteko rusange ya OIF i Erevan muri Arménie, nibwo Mushikiwabo yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Muri Guverinoma y’u Rwanda yari amazemo imyaka icyenda nka Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Mushikiwabo aheruka gusimbuzwa Dr Sezibera Richard.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma mu cyumweru gishize, mu izina rya Guverinoma n’iry’Abanyarwanda bose, Perezida Kagame yashimiye Mushikiwabo akazi keza yakoreye u Rwanda, anashimangira ko akirukorera kuko ruri muri OIF.

Mushikiwabo Louise aheruka kwemezwa nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifarans
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-yavuze-ku-nyungu-zitezwe-muri-oif-n-uko-azajya-i-paris-atikandagira
Par :mathias@igihe.rw
Posté le 25/10/2018 par rwandaises.com