Harabura amasaha make ngo Abanyarwanda batangire gutera ibikumwe ku rupapuro rw’itora, bahitamo ukwiye kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, ibikoresho by’amatora byamaze kugezwa i Burayi hose, ba Ambasaderi b’u Rwanda bashimangiye ko hategerejwe gusa ko itariki igera.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Kanama nibwo Abanyarwanda baba mu mahanga baza kwihitiramo hagati y’umukandida Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi agashyigikirwa n’andi mashyaka umunani; Dr Frank Habineza wa Green Party n’umukandida wigenga Phillippe Mpayimana.

Ku myiteguro y’iyi tariki, IGIHE yaganiriye n’abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’i Burayi, bose intero n’imwe ko Abanyarwanda biteguye kuzindukira mu matora nk’uko bigaragarira mu byo buri wese yatangaje.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga mu Buholandi

 

Mu Buhonadi Abanyarwanda biteguye neza cyane amatora. Kuri bo sibo bazabona itariki igera; baratubwiye ngo inkoko niyo ngoma! Biteguye gutora Perezida basabye gukomeza kubayobora igihe basabaga ko itegeko nshinga rihinduka!

Ino ibintu byose birateguye, bazatorera kuri Ambasade gusa kandi ibikoresho byamaze kuhagera byose.

Abanyarwanda biyandikishije ari benshi, baragera hafi 400.

Abo Banyarwandanda basobanuriwe iby’amatora mu ngendo zitandukanye twagiriye mu migi itandukanye ndetse no mu nama n’ibindi bikorwa bitandukanye twahuriyemo by’ubusabane; mu minsi mikuru y’igihugu Ambasade yakomeje gusobanura uko amatora azagenda n’igihe azabera.

Amb. Jacques Kabale mu Bufaransa no mu Butaliyani

 

Dufite ibiro by’itora bine: Milan na Roma mu Butaliyani; Paris na Lyon mu Bufaransa.

Umubare w’Abanyarwanda biyandikishije kuzatorera mu Butaliyani ni 130 n’aho mu Bufaransa ni 527.

Twasuye ibyo biro by’itora byose , n’abanyarwanda bahatuye tugirana ibiganiro rwose bihamye ku buryo batindiwe gusa niyo tariki ya 3.

Twagiye kandi tuboherereza amatangazo anyuranye abamenyesha kandi abakangurira iki gikorwa gikomeye ku munyarwanda wese wihesha agaciro cy’ amatora y’umukuru w’igihugu.

Amb. Igor Cesar mu Budage

 

Abanyarwanda biyandikije kuzatora bagera kuri 505. Hari amasite atatu, yose ari mu Budage; Berlin, Bonn n’iya Kaiserslautern.

Babonye amasomo yerekeye amatora; yatanzwe binyujije mu nyandiko zisobanura ibijyanye n’amatora Ambasade yagiye itanga, no mu buryo bw’imbuga nkoranyambaga zihuza Abanyarwanda batuye mu ntara zitandukanye mu Budage, Poland na Czech.

Amb. Mujawamariya Jeanne d’Arc mu Burusiya

 

Muri Ambasade y’u Rwanda hano mu Burusiya twariteguye ku buryo buhagije, mbese twateraga intambwe ku yindi uko mu Rwanda byabaga byifashe.

Diaspora nyarwanda hano mu Burusiya rero iriteguye; inkoko niyo ngoma ku munsi wa Kane ku itariki ya 3 Kanama, aho biteguye kwitorera amajyambere, ubumwe, umurimo unoze no gukunda igihugu; ibyo byose kandi tukabikora mu kugaragaza ko twifuza ko biramba tukabisigasira. Iyo niyo ntero ya bose.

Amasomomo y’ibyerekeye amatora tuyatanga buri munsi ku rubuga rwacu twashyizeho ruhuriraho Abanyarwanda baba mu Burusiya, aho twungurana ibitekerezo ku bibazo abantu bamwe baba bibaza.

Hano mu Burusiya ntibyatworoheye gukora imyiyereko yo kwamamaza Rudasumbwa wacu [Paul Kagame], kuko muri iki gihugu abanyamahanga batemerewe kugira ibikorwa bya politiki bakorera hanze y’ambasade yabo. Ibyo byose nababwiye twabikoreye muri ambasade.

Abiyandikishije kuzatora bujuje ibyangombwa ni 56, bakaba bose bazatorera kuri Ambasade i Moscou; kubera ubunini bw’u Burusiya n’ukuntu Abanyarwanda bagiye batatanye muri iki gihugu kingana na Afurika kikaba gifite fuseau horaire 10. Byari kugorana gukwirakwiza ibiro by’itora hose.

Bazava mu bice bitandukanye by’u Burusiya ariko kubera gukunda igihugu n’umuco wo kwihitiramo abayobozi umaze kuba akaramata, bamwe biyemeje kurara ijoro bagenda baza i Moscou kwitorera uzatuyobora muri iyi myaka 7 iri imbere.

Amb. Dr. François Xavier Ngarambe mu Busuwisi

 

Abanyarwanda batuye mu Busuwisi biteguye gutora tariki 3 Kanama,
abiyandikishije kuri ilisite y’itora bagera kuri 750. Bazatorera ku masite ane; i Geneve kuri Ambassade y’u Rwanda; i Lausanne, i Fribourg ndetse na Zurich.

Abanyarwanda twabagejejeho kandi tubasobanurira amategeko n’amabwiriza bigenga amatora, na gahunda y’umunsi wa 3 Kanama.Byose barabisobanukiwe. Kandi barasobanutse! Inkoko Ni yo ngoma!

Amb. Olivier Nduhungirehe mu Bubiligi na Luxembourg

 

Hano mu Bubiligi twiteguye amatora neza, Abanyarwanda bakabakaba 4500 biteguye kuzaza gutora Perezida wa Repubulika. Dufite ibiro by’itora bitatu mu Bubiligi no muri Luxembourg.

Mu Bubiligi tuzatorera hano muri Ambasade i Bruxelles, dutorere no mu mujyi wa Liège hanyuma Luxembourg tuzatorera ahari Consulat y’u Rwanda muri icyo gihugu.

Amatora nk’uko mubizi azaba ku wa kane tariki ya 3 Kanama 2017 nkuko mu bizi akazatangira saa moya za mugitondo kugeza saa tatu z’ijoro kuko ayo masaha azafasha Abanyarwanda bafite akazi bikabafasha gutora mu gihe kibanogeye.

Abanyarwanda ba hano rero bakurikiranye ibikorwa byo kwiyamamaza by’abakandida bifashishije ibitangazamakuru bitandukanye bakurikira no kuri internet ku mbugankoranyambaga.

Williams Nkurunziza muri Turikiya

 

Abanyarwanda batuye muri Turikiya biteguye amatora neza, inama zijyanye no kubakangurira amatora zarakozwe mu mijyi itandukanye aho batuye ndetse abanyarwanda bazafashwa aho bikenewe hose kugirango bazitabire amatora.

Abanyarwanda bazatorera muri Turikiya bagera kuri 151, uyu mubare ukaba ari muto ugereranyije n’abanyarwanda batuye muri Turikiya barengaho gato 200 kubera ko bamwe bari mu biruhuko mu Rwanda cyane cyane ko ari abanyeshuli bakaba bariyimuye bazatorera mu Rwanda.

Mu korohereza abanyarwanda kuzabasha gutora, hashyizweho ibiro byitora mu mijyi itatu ariyo; Ankara, Istanbul na Lefkosa.

Abakozi ba Ambasade bafatanije n’Abanyarwanda bakazayobora amatora.

Nkuko mubizi Istanbul ni umujyi uhuza ibindi bice byisi hashobora kuboneka abantu bifuza gutora batari kuri lisite y’Itora bakazafashwa hagendewe ku Mabwiriza No 01/2017 yo ku wa 04/04/2017 ya Komisiyo Y’Igihugu y’Amatora.

Ibikoresho byose bijyanye n’amatora kuri buri biro byitora birahari kandi birahagije. Dutegereje umunsi nyirizina kandi tubona amatora azagenda neza.

Amb. Yamina Karitanyi mu Bwongereza

 

Abanyarwanda ba UK bariteguye kandi barakanguriwe bihagije kubyerekeranye amatora; abazatora muri UK ni hafi 1,300. bazotorera kuri site eshatu arizo; London; Coventry hamwe na Manchester.

Diaspora yacu yose kandi barasobanukiwe neza iby’amatora. Turakorana neza. Urubyiruko narwo rwiteguye gutora bamwe ni ubwa mbere bazatora.

Amb. Christine Nkulikiyinka muri Suède

 

Ino amatora ya Perezida wa Republika turayitegura neza! Ambasade yakoze ibishoboka byose ngo Abanyarwanda bashobore gutora neza! Muri aka karere ka Skandinavia tuzatorera ahantu hane: Stockholm, Copenhagen, Oslo na Helsinki.

Abanyarwanda nabo biteguye igikorwa cyo gutora kandi bagatora neza.

Nko kuwa Gatandatu ino Stockholm habayeho gusabana twitegura amatora, igikorwa cyitabiriwe na benshi kandi bushimiye gutora. Abari bahari bagaragaje ko biteguye gutora gusigasiga ibyo tumaze kugeraho, gutora amahoro, iterambere n’agaciro ka buri munyarwanda! Byose rero biri ku murongo, itariki niyo idutindiye kugera!

Abiyandikishije mu bihugu byose hamwe bageze kuri 700 kandi bishimiye kuzatora Umukuru w’igihugu, dore ko harimo na benshi bazaba bamutora bwa mbere.

karirima@igihe.com

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe

http://igihe.com/amatora-2017/article/umwuka-uri-aho-abanyarwanda-bazatorera-mu-burayi

Posté le 02/08/2017 par rwandaises.com