Urukiko rwa Nyamirambo kuri uyu wa kane rwatangaje ko ku wa gatanu tariki 9/7/2010 saa cyenda z’amanywa ruzafata icyemezo ku bantu 8 bashinjwa gukora imyigaragambyo nta ruhushya , nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA).

Kuri uyu munsi abaregwa bari 8 gusa kuko uwa cyenda ejo yari yikubise hasi mu rukiko, maze akajyanwa kwa muganga. uwo ni Alice Muhirwa, akaba ari umubitsi w’umutwe wa politiki FDU-Inkingi. Urukiko rukaba rwavuze ko we ruzamufataho icyemezo igihe bizaba bigaragara ko yorohewe.

Si uwo kandi wagaragayeho ibibazo by’ubuzima kuko na Maitre Ntaganda Bernard yasabye urukiko kuvuga yicaye, ngo kugirango ataza guhaguruka akitura hasi. Uwo mugabo wagaragaraga nk’unaniwe cyane, ngo n’ubwo atabujijwe kunywa no kurya mu buroko ngo nta kintu na kimwe ashoboye uretse kunywa amazi.

Maitre Ntaganda kandi niwe wenyine wiburanira, mu gihe bagenzi be bahagarariwe na Maitre Gatera Gashabana. Uyu munyamategeko akaba yatangaje ko yasabye ko abo aburanira barekurwa ngo kuko nta mpamvu yo kubagumisha mu buroko. Bose bakaba bashinjwa iterabwoba no gukora imyigaragambyo mu buryo butemewe, ariko barabihakana. Kuri Ntaganda we hiyongeraho ibyaha 2 aribyo: guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urukiko rero rukaba ruzabafataho icyemezo kuri uyu wa gatanu saa cyenda.

Kayonga J

 

http://www.igihe.com/news-7-11-5861.html

Posté par rwandaises.com