Mbandikiye mwese mbamenyesha ko, nk’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi n’inshuti zacu, ejo guhera 14h30 ku isaha ya hano i Kigali hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku mugaragaro. Icyo gikorwa kizatangirira kuri Stade Amahoro 14h30 kandi mushobora kugikurikirana live kuri websites zikurikira:
1- Website ya ORINFOR ariyo www.orinfor. gov.rw.
2- Website ya Kagame’s Fans ari yo www.mykagame. org
3- Website ya RPF Inkotanyi ari yo www.rpfinkotanyi. org
Ejo kandi guhera 19h30 ku isaha ya hano i Kigali, Nyakubahwa Intore Paul KAGAME azatanga ikiganiro live muri studio za Radio Rwanda, asobanura imigambi na gahunda afitiye abanyarwanda mu myaka 7 iri imbere. Murategujwe muzabikurikirane, kandi mubimenyeshe abandi bose. Icyo kiganiro kizanyura live ku mbuga za internet nababwiye haruguru.
Imyambaro ya campaign na yo yanditseho TORA KAGAME PAUL Inkingi y’Ubumwe, Demokarasi n’amajyambere.
Iyo myambaro abayikeneye bashobora kwishyira hamwe bakayigura bagahamagara kuri tel numbers zikurikira:
1- 0788306161 yitwa Chantal, New Kigali Designers
2- 0788308945 yitwa Jacqueline
Ndabibutsa ko abo bantu atari retailers, byaba byiza abantu bishyize hamwe bakagura imyambaro myinshi, kandi bose bari mu mugi wa Kigali.
Ndasoza mbifuriza campaigns nziza kandi urumuri rwa RPF Inkotanyi rukomeze kutumurikira twese, no kumurikira abo rutarageraho.
Indirimbo CDs na zo muzamenyeshwa muri iyi minsi uburyo mushobora kuzibonamo.
RPF INKOTANYI, OYEEEEE!!!!
« Ari jyewe, ari na RPF Inkotanyi, ntabwo tuzabeshya abanyarwanda« , HE Paul KAGAME, 2003.

Mugire amahoro

Ladislas NGENDAHIMANA

Poste par rwandaises.com