Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu gice cy’Uburengerazuba bwo hagati mu gihugu cy’u Bwongereza , West Midlands Rwandese Community Association, wateguye igitaramo cy’imbaturamugabo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga, aho imbyino, kwishimana no kunezerwa aribyo biri kuri gahunda.
Mu kiganiro IGIHE.COM yagiranye n’umucungamari wa West Midlands Rwandese Community Association, Kimenyi Medy, yadutangarije ko igitaramo kiri bube kuri uyu wa Gatandatu ari kimwe mu bikorwa bitatu byateguriwe gukorwa mu gihe cy’amazi atatu, uhereye mu kwezi kwa Mata, aho bateguye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yo mu 1994, naho mu gihe gishize ho yadutangarije ko baherutse gukora igikorwa cyo kumurika amateka y’u Rwanda, kuva ku ya cyera kugeza ubu.
Abanyarwanda batuye West Midlands n’inshuti zabo mu gihe cyo kwibuka uyu mwaka
Tugarutse ku gitaramo cy’uyu munsi, Kimenyi yadutangarije ko kiri bwitabirwe n’abahanzi nka Masamba, watumiwe aturutse mu Rwanda, hari kandi umuhanzi Ben Rutabana n’ababyinnyi be.
Kimenyi yadutangarije ko byari biteganyijwe ko n’umuhanzi Cecile Kayirebwa yitabira icyo gitaramo, ariko ngo ku mpamvu z’uko aherutse gukora impanuka yohereje aho yari mu Bubirigi, ntiyabashije kucyitabira.
Yadutangarije kandi ko mu gutegura igitaramo nk’iki, kimwe n’ibindi bikorwa, haba hagamijwe guhuza abanyarwanda baba mu gice cy’u Bwongereza bita West Midlands, bakaganira, bakishimana ndetse bakananezerwa bari hamwe baganira ku gihugu cyabo bakunda.
Abanyarwanda batuye mu gice cya West Midlands babarirwa hagati ya 300 na 400 nk’uko Kimenyi yabidutangarije, naho uyu muryango ubahuza wo ngo umaze imyaka igera kuri 6 ushinzwe.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda rw’i West Midlands
Abanyarwanda b’i West Midlands barangwa no gukunda igihugu cyabo
Kayonga J.
http://www.igihe.com/news-10-20-5882.html
Posted by rwandaises.com