Iyi nkuru yari ifite umutwe ugira uti, “Rwanda’s democracy is still the model for Africa” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Inzira ya demokarasi mu Rwanda iracyari intangarugero muri Afurika”.
Nubwo izi nkuru zombi zari zanditse mu rurimi rw’icyongereza, nahisemo gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda rusomwa n’Abanyarwanda benshi ndetse n’abaturanyi bacu bumvireho aka wa mugani ngo “Mbwire gito cyanje, gito cy’uwundi yumvireho.”
Muri make, Tito yanditse avuga ko demokarasi mu Rwanda ishingiye ku moko yise model 40 – 60, aha yashakaga kuvuga ko abatutsi bakagombye kugira 40%, naho abahutu bakagira 60% ngo bitewe n’uko ari bo benshi akavuga ko ubu ari bwo buryo abona Igihugu cyacu gikwiye kuyoborwamo.
Ku bwanjye si ko mbibona ndetse igitekerezo cyange gihabanye n’icye, kandi ndizera ko n’Abanyarwanda benshi, cyane abakiri bato batigeze basabikwa n’iyo virusi y’irondakoko ari ko babibona.
Mu nyandiko ye Tito aragira ati “U Rwanda rwagize ‘Revolusiyo’ (impinduramatwara) ebyiri imwe mu 1959 n’indi yo mu 1994, izi revolusiyo zombi zaranzwe n’iyicwa ry’Abanyarwanda benshi abandi bagahunga.”
Kuba abantu benshi barapfuye muri 1959 no muri 1994 ni ukuri ntawabihakana, ariko ibyabaye kubyita revolusiyo tuzabijyaho impaka ubundi. Icyakora musome hasi aha uko basobanura Revolusiyo, ubwo igihe nikigera nzababwira icyo ntekereza kuri izo revolusiyo zombi.
A revolution (from the Latin revolutio, « a turn around ») is a fundamental change in power or organizational structures that takes place in a relatively short period of time, bishatse kuvuga ko ijambo revulusiyo rikomoka ku ijambo ry’ikiratini “revolutio” bisobanura impinduramatwara cyangwa impinduka ziba mu miterere y’uyobozi bw’urwego runaka mu gihe gito.
(Revolutions have occurred through human history and vary widely in terms of methods, duration, and motivating ideology. Their results include major changes in culture, economy, and socio-political institutions). Ibi birasobanura ko impinduramatwara zagiye zibaho mu mateka y’ikiremwamuntu, ariko zigatandukana bitewe n’uburyo, igihe ndetse n’impamvu yabiteye. Umusaruro wabyo ukunze kwiganzamo impinduka zishingiye k’umuco, ubukungu ndetse no mu nzego za politiki n’imibereho myiza.
Ngarutse ku bitekerezo bya Tito Kayijamahe, mbona bidashobora na gato kuba igisubizo ku bibazo by’imiyoborere myiza.
Ese Ubwoko (Hutu, tutsi, Twa) mur’iki gihe ni ukuri (Reality) cyangwa ni Balinga? Mbese umuturage, mu bibazo bimuremereye icyo kibazo cy’amoko kirimo?
Ibyo bibazo bizanwa n’abiyita impuguke (intellectuals), akenshi bashaka gukoresha inzira y’ubusamo kugira ngo bagere ku ntego zabo zirimo indonke, ubutegetsi, guheza abandi no kwikubira. Ariko iyo bamaze kugera ku ntego yabo ntibabura ibindi bahimba cyane iyo babona ko umugati barimo kugabana ubabanye muto. Ingero ntiziri kure:
Abiyitaga abahutu muri 1959, bamaze kugera ku butegetsi (twita ubuyobozi muri iki gihe) batangiye gushwana bateshanya umurongo banasubiranamo, havuka ibibazo hagati y’abanyenduga n’abakiga, nyuma abayitaga abakiga bageze ku butegetsi bacikamo ibice bibiri ari byo abashiru n’abagoyi……
Nyuma ya 1994 nabwo byari bigiye gukomeza, kuko wasangaga hari abashaka kugarura amoko nubwo yari yavuye mu ndangamuntu yewe bigera no kuri ya moko ya kera y’abanyiginya, abega, abagesera n’ayandi, iby’akarere byo ntibyashobokaga kuko abenshi bari bavuye mu bihugu bitandukanye, ahubwo noneho ugasanga barashaka gushyira imbere ururimi cyangwa igihugu umuntu yahoze atuyemo mbere ya 1994.
Bagakoresha amazina y’amagenurano (abajepe, abadubayi, abasajya, abatizedi n’abasopecya) ubwo iryo vangura rinagendana n’ivangura ry’ururimi rw’amahanga (igifaransa, cyangwa icyongereza).
Ibyo byose bigakaza umurego igihe hari umwanya mu buyobozi cyangwa amatora ayo ari yo yose yegereje, yewe no mu banyamadini. Ariko ibyo byose byatangiye gushira ahagana mu mwaka wa 2000 aho umutekano umaze kuba wose, umuntu yahabwaga cyangwa agakorera umwanya kubera ubushobozi bwe.
Kuvuga rero ko mu Rwanda hagomba gusaranganywa ubutegetsi hagati y’abahutu n’abatutsi ukurikije iringaniza rya 40 – 60, ni ukutamenya aho u Rwanda rugeze ubu! Mbese ubundi wategeka ute ko mu mashyaka atandukanye baringaniza abayoboke babo?.
Ubundi Ishyaka rihuzwa n’imigambi n’ibitekerezo by’abarigize, kuvuga ko abiyita abahutu bose cyangwa abiyita abatutsi bose batekereza kimwe, ibi ni ukubatuka, ni ya myumvire ya gikoloni yumva ko Abanyafurika badafite ubushobozi bwo kwitekerereza cyangwa kwihitiramo ibyo bashaka uretse icyenewabo n’amoko.
N’abavukana mu nda imwe yewe n’abana b’impanga ntibatekereza kimwe nkanswe abiyumvamo ubwoko bumwe. Ubwo se dushyizeho iryo vangura abavuka ku babyeyi b’izo ngirwamoko zitandukanye bo babarizwa he?
Ariko ubundi uretse ko ubu noneho haje ubuhanga bwo kumenya uwakubyaye hakoreshejwe ibizamini mu ikoranabuhanga (DNA test), ubundi ikikwemeza ko so wakubyaye ari we so cyangwa sogokuru wawe ari we ubyara so n’iki? Keretse bagiye bafata ubwoko bw’umubyeyi w’umugore.
Mbese ubundi ko demokarasi bivuga ukwishyira ukwizana k’umuntu kandi umuntu akaba afite uburenganzira bwo guhindura ibitekerezo, ko mu bihe byakera igihe ayo moko yari akiri iturufu, kuki birirwaga bahiga uwahinduye ubwoko ?
Amatora aherutse kuba mu Gihugu cyacu yanyeretse byinshi kandi byiza. Abanyarwanda barahindutse cyane ari mu mitekereze (mindset) no mu bikorwa (actions).
Kwiyamamaza kw’abakandida mu matora ya 2010 kwari gutandukanye kure cyane n’ibihe bya kera, ntawigeze yaka amajwi yiyita ko ahagarariye ubwoko ubu n’ubu nkuko byagendaga kera!
Ikiza ni uko Abanyarwanda na bo bamaze kumenya uburenganzira bwabo kandi bakamenya no kubukoresha uko bikwiye, nuza kubabwira ibitabafitiye akamaro bazabikwereka.
Icyanshimishije kurusha ibindi nuko ya mvugo ngo “akuzuye umutima gasesekara ku munwa” Abanyarwanda bayishyize mu ngiro.
Niba mushaka gukora politiki izamura Igihugu cyacu n’abagituye nimureke twubakire kuri uyu musingi w’ubumwe bw’Abanyarwanda, turandure burundu icyabatandukanya kuko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, ntabwo uyigira umutako. Ibyabaye byarabaye kubigarura ntabwo bizatuma dutera imbere ahubwo byadusubiza inyuma.
Harakabaho u Rwanda, Abanyarwanda n’inshuti zacu.
Iki gitekerezo cyanditswe na Joseph Habineza,
Minisitiri wa Siporo n’Umuco.
Posté par rwandaises.com