Nk’uko bisanzwe Abarundi basusurukije abitabiriye iki gitaramo bakoresheje ingoma (Foto/Goodman)

Pascal Bakomere

Imyiteguro ntiyavuzweho rumwe

KIGALI – Igikorwa cyo gusoza  Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) rya 2010 cyabaye kumugaragaro kuri uyu wa 31 Nyakanga 2010 kuri Sitade Amahoro i Remera.

Bamwe mu bitabiriye igitaramo cyo gusoza FESPAD kuri Sitade Amahoro i Remera, mu byo binubiye ni uko  amasaha atubahirijwe dore ko bari biteze ko igitaramo cyo gusoza iryo serukiramuco gitangira saa cyenda z’amanywa ariko kiza gutangira saa moya zirenga.

Ikindi abantu bari muri FESPAD bavuze, ni uko ititabiriwe cyane nk’uko mu myaka yabanje byari bimeze, ku itariki ya 31 Nyakanga bikaba byagaragaye ko kugera mu ma saa mbiri z’ijoro, hari imyanya myinshi itari irimo abantu kandi kwinjira byari ubuntu.

Kuri uwo munsi ikibazo na none cyagaragaye ni umwanya w’impfabusa wakunze kugaragara, ntacyo abari muri sitade berekwa, bigatuma bamwe muri bo bahitamo gutera indirimbo zivangavanze no gukoma amashyi kugira ngo abahari bave mu bwigunge n’amasaha yicume.

Bimwe mu byaranze FESPAD ya 2010 ni amarushanwa y’imbyino zigezweho n’iza Kinyarwanda, aho Itorero Inganzo Ngari ryaje ku mwanya wa mbere rihabwa amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyiri n’igice.

Abahanzi  batumiwe mu muhango wo gusoza FESPAD ya 2010 ni: Kitoko, Masamba Intore na Makanyaga Abdul na ho abanyamahanga ni Aly Kiba n’itsinda rya Kassav.

Ibihugu byitabiriye igikorwa cyo gusoza iryo serukiramuco Nyafurika ry’Imbyino harimo, Angola, u Burundi, Madagascar, Guinea Conakry, u Bufaransa, Abarundi basusurukije abantu bakoresheje ingoma zabo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ijambo Minisitiri wa Siporo n’Umuco Joseph Habineza yavugiye mu muhango wo gusoza FESPAD yagize ati “FESPAD ya 2010 yagize akamaro kenshi, kandi twabonye imbyino zo mu bihugu bitandukanye.”

Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze yashimiye abo bafatanyije muri FESPAD nk’umuryango w’abakoresha ururimi w’igifaransa (francophonie), UN-Rwanda, Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi, MTN, BRALIRWA, RDB n’abandi.

Ni ku nshuro ya 7 Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino ribera mu Rwanda, ribaho buri gihe nyuma y’imyaka ibiri,  ibitaramo bya FESPAD ya 2010 bikaba byarabereye muri Kigali kuri Sitade Amahoro i Remera, mu Ntara y’Amajyepfo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) no mu Ntara y’Uburengerazuba muri Serena Beach.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=427&article=16000

Posté par rwandaises.com