Dr. Ndindabahizi ukekwaho kuba yarakoze jenoside wari warafatiwe muri Gabon aho yakoreraga perezidansi ya repubulika nyuma akaza kurekurwa, yongeye gutabwa muri yombi nkuko bitangazwa n’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu, Martin Ngoga yavuze ko ubuyobozi bwa Gabon bwafashe uyu Dr. Jean Chrysostome Ndindabahizi bushingiye ku mpapuro mpuzamahanga zo kumufata zari zarahawe icyo gihugu.

Dr. Ndindabahizi yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba ashinjwa kuba yaragize uruhare mu itegurwa rya jenoside yahabaye ndetse n’i Butare muri rusange.

Ku rundi ruhande, Gabon irahakana yivuye inyuma ko Ndindabahizi yaba yarakoreraga perezida wayo ndetse ikanavuga ko ubwo yafatwaga bwa mbere muri Gicurasi, yakoreraga ibitaro biri ku birometero 11 uvuye mu murwa mukuru Libreville aho yakoreshaga indi myirondoro.

Muri Kamena, amakuru yatangazaga ko hariho kumvikana uko Ndindabahizi yakoherezwa mu Bufaransa, nabwo bukazamwoherereza u Rwanda cyangwa se urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) kuko nta masezerano yari hagati ya Gabon n’u Rwanda yo guhana imfungwa n’abakekwaho ibyaha. Nyuma yaho gato, ubuyobozi bwa Gabon bwaje kumurekura buvuga ko nta bimenyetso bifatika bihari.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Ngoga, yatangaje kuri Radio Rwanda ko uyu mugabo ashobora koherezwa mu Rwanda nta n’amasezerano abayeho, ko ahubwo icyangombwa ari uko ibihugu byombi byemeranywa ko ibyaha akekwaho ari indengakamere kandi bigomba guhanwa.

Fabrice KWIZERA.

http://www.igihe.com/news-7-11-6746.html
Posté par rwandaises.com