Perezida Paul Kagame (hagati) hamwe n’abagize ubuyobozi bw’inzego z’ibanze (Foto – J. Mbanda)
Nzabonimpa Amini

PARLIAMENT – Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko imyitwarire Abanyarwanda bagaragaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu 2010 byatumye yumva hari umwenda abagiyemo. Ibyo yabivugiye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko uyu munsi ku wa 20 Kanama 2010 mu nama yamuhuje n’abagize ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze mu Gihugu.

Perezida Paul Kagame yagize ati “Ibyo twabonye ejo bundi ubwo twiyamamazaga aho abaturage bararaga amajoro, bakirirwa ku zuba badutegereje, bakicwa n’inzara, bakatwishimira ndetse bakaza gusubira mu ngo zabo amajoro bakaza kutugirira icyizere ibi byatumye dusigaramo Abanyarwanda umwenda.”

Umukuru w’Igihugu akomeza agaragaza ko icyo bagomba kwishyura uwo mwenda ari ugukorana n’abaturage no kubageza ku cyo bifuza kugeraho aribyo imibereho myiza, umutekano n’iterambere mu bukungu.

Ibi ni bimwe mu byari bikubiye mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bayobozi b’Inzego z’Ibanze baturutse mu gihugu hose kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Kanama 2010 anabasaba kubumugereza ku Banyarwanda muri rusange.

Abo bayobozi b’Inzego z’Ibanze bagizwe n’Abaguverineri b’Intara bose n’Umujyi wa Kigali, Abagize Nyobozi z’Uturere bose, abahagarariye Njyanama z’Uturere bose n’abayobozi b’Imirenge yose uko ari 416, hakiyongeraho abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu barimo Perezida wa Repubulika, Abaminisitiri n’abandi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasobanuye ko uyu ari wo mwanya abonye wo gushimira abaturage bose bamugiriye icyizere, akaba ariyo mpanvu yifuje kubonana n’abayobozi bose b’inzego z’Ibanze kugira ngo ubwo butumwa babumugereze ku baturage.

Perezida akomeza asobanura ko ubusanzwe kuyobora bitoroshye, ati “ubusanzwe iyo uri umuyobozi kuyobora bikakorohera, haba hari ikibazo, kuko uba wishakira inyungu zawe gusa. Ariko iyo uhuye n’imbogamizi bisobanura ko uba ushaka inyungu rusange.”

Aha Perezida Kagame avuga ko ashima Abanyarwanda ku ntambwe bagezeho n’ubutwari bwabaranze mu bibazo baciyemo byose muri iyi myaka 16 ishize, by’umwihariko mu myaka 7 ya manda ashoje, ati “ku bwanjye igikorwa cy’amatora gishojwe, hari amasomo kinsigiye.”

Isomo rya mbere akaba ari uko amatora asigiye Abanyarwanda ishusho nyayo, kandi agaragaje abo ari bo mu ruhando mpuzamahanga.

Aha Kagame akaba atanga ingero ku bitangazamakuru mpuzamahanga, imiryango mpuzamahanga, ibihugu bitandukanye n’abandi bose bavugaga nabi u Rwanda, bavuga ko mu Rwanda nta mutekano, ko hari amacakuri, ko nta demokarasi n’ibindi, ati “ibyo byose byari ibyifuzo byabo kuko Abanyarwanda bagaragaje ko batari byo.”

Perezida Kagame abishimangira agira ati “nasanze Abanyarwanda ari intwari, kubona barara bagenda, bakirirwana inzara ariko bagataha bishimye.”

Kagame akomeza avuga ko yibaza iby’amahanga avuga ko abaturage bazaga ku gahato, ati “ese byunvikana bite ko waza ku gahato, ugataha wishimye ndetse ugatora uwo ushaka.”

Muri iyo nama hari nibyo Perezida wa Repubulika yasabye Abayobozi b’Inzego z’Ibanze bari aho.

Perezida Kagame yabwiye abo bayobozi ko kuba bafite abaturage barangwa n’ubushake, imyunvire myiza n’umurava, bidakwiye gupfa ubusa, ahumbwo ngo bikwiye kuba iby’ibanze mu gushyira mu ngiro ibyo yemereye abaturage muri iyi manda yatorewe y’imyaka 7 iri mbere.

Icya kabiri Umukuru w’Igihugu asaba abo bayobozi, ni ukumushyigikira mu kwishyura umwenda afitiye Abaturarwanda.

Perezida Kagame akaba asobanura ko hari ibisaba ubushobozi n’ibidasaba ubushobozi, ku ikubitiro akaba yabasabye kwita ku isuku, aho isuku igomba kuba umuco mu Banyarwanda, haba aho batuye, ku mubiri, aho bakorera, mu bigo by’amashyuri, mu nsengero n’ahandi hose.

Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo gushimira abakandinda bahanganye mu kwiyamamaza ndetse n’amashyaka yabo, kuko ibyo bakoze byose byagaragaje ubukure muri politiki. Ati “Ibyo byababaje abanyamahanga kuko ibyo bifurizaga u Rwanda batabibonye aho bamenyereye ko muri Afurika mu bihe by’amatora basenya ibyubatswe bakanamarana.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeho Umutwe wa Sena, Dr Vincent Biruta mu izina ry’abakandinda bahanganye na Perezida Kagame, nawe yashimwe intsinzi y’umukandida wa RPF- Inkotanyi.

Dr Biruta yanashimye ko igikorwa cyo kwiyamamaza cyari cyubahirije amategeko kandi aboneraho kuvuga ko ibyabaye byose byagaragaje ubukure muri politiki yaba ku banyapolitiki ndetse no ku baturage, ati “ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho ntabwo buzigera busubira inyuma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Sembagare Samuel wavuze mu izina ry’abayobozi b’Uturere, yavuze ko kuba Kagame yarijeje abamutoye iterambere ryikubye inshuro 7 ry’ibimaze kugerwaho, ngo ashingiye ku bumwe buranga abaturage, asanga abayobozi b’Inzego z’Ibanze nibifashisha inama z’Umukuru w’Igihugu bazabigeraho nta kabuza.

Ibyo bikaba byashyigikiwe n’Inzego z’Ibanze zose, aho bahurizaga ku nyikirizo igira it “Perezida wacu oye, twaramutoye, tuzakomeza kumushyigikira duteze igihugu cyacu imbere.”

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=435&article=16494

Posté par rwandaises.com