KIGALI, 5 Kanama 2010 – Ni icyubahiro gikomeye kuri jye, kandi ni n’ishema kuyobora abantu nkamwe berekanye ubushake budatezuka, ubutwari n’ubwitange mu byo mukora. Muri iki gihe twegera isozwa ry’igihe cyagenewe kwiyamamaza, ndifuza gusangira namwe ibihe by’urugendo rutangaje tuvuyemo muri ibi byumweru bishize. Umubare w’abadushyigikiye aho twagiye hose, ukomeje kumpa icyizere ko nta na kimwe kizatambamira inzira yacu yerekeza ku majyambere.

Aho nari niteze gusanga abatarenga ibihumbi mirongo itandatu, nasangaga abarenga ibihumbi ijana baje kwereka RPF nanjye ubwanjye, ko ahari ugushidikanya, hasimbuwe n’ukwizera n’ishema ryo kuba mwaratugize abayobozi.

Ku baba bibaza icyatumye nongera kwiyamamaza, nababwira ko mu buzima bwanjye nta nzitizi yigeze imbuza kujya imbere. Mu buzima bwanjye bwose, ubushake budacogora bwo gukorera Abanyarwanda, ndetse n’icyifuzo cyo guhindura igihugu cyacu kikaba cyiza bishoboka, byagiye biganza ubwoba nagira imbere y’inzitizi iyo ariyo yose. Nzakomeza gukora uko nshoboye kwose, kugeza igihe buri wese azabona  ko u Rwanda rwageze ku majyambere nyayo, aho ntawe uzaba asigaye inyuma, aho buri wese azaba yishimiye uwo ariwe.

Ibi hari bamwe babyita kwifuza ibidashoboka, ariko niba hari isomo nize kuri iyi ntebe ya Perezida, ni uko ahari ubushake bwo kwiyemeza, hakiyongeraho kugira gahunda n’ubuyobozi bwiza, n’icyitwaga ikidashoboka kirashoboka rwose. Icyo twakora ni ukureba mu myaka 16 ishize, igihe nta bikorwa remezo, nta nzego z’ubutabera, nta mashuri nta mavuriro twagiraga. Ese muribuka ukuntu twahanganye n’ibi bibazo tukabibonera ibisubizo kimwe ku kindi?

Kuri ubu mu magenzura atandukanye akorwa n’ibigo byizewe ku isi, u Rwanda rubarwa mu bihugu byakataje muri gahunda nyinshi, kuva mu ishoramari kugera mu iterambere ry’ubukungu. Mu gihe ibindi bihugu byahuye n’ihungabana ry’ubukungu, ubukungu bw’u Rwanda bwo bwazamutseho 11.2% mu mwaka wa 2008, bikaba biteganyijwe ko buziyongeraho 7% muri uyu mwaka wa 2010.

Icyangombwa ku iterambere si imibare gusa: ushobora kubibona n’amaso yawe aho wajya, haba ku byerekeye uburezi bw’ibanze, ubwishingizi bw’ubuzima ku batishoboye, iterambere ritangaje ry’ubukerarugendo n’urwego rw’ubuhinzi, ibyo byose bikaba bikorwa mu mwuka w’ubwigenge, umutekano n’ubwisanzure. Niba twaratangiriye hasi mu 1994, ni iki cyatubuza kubakira kuri ibyo twagezeho ngo tugere kure harenzeho?

Iyo nsuhuza abantu aho tuba twagiye kwiyamamaza, nterwa umunezero n’umubare w’abampobera, abampa umukono ndetse n’abanshyira ibiganza ku mugongo byo kumpa “morale”, hakaba nubwo bansunika basa n’abambwira  ngo dukomezanye urugendo rutera imbere. Benshi bamfata nk’intangarugero, ariko iyo nicaye nkareba ubushake n’umurava w’abenegihugu nyoboye, nsanga aribo ntangarugero.

Muri izo ntangarugero nibuka umugore ubana n’ubumuga, wateye utwatsi ibitekerezo byo kwumva nta kamaro asigaranye mu bandi, maze akarenga ukwiheba, akiga kugeza aho abona impamyabushobozi ya Kaminuza. Hari ubuzima bw’abari baribagiranye mu byaro byo hirya no hino, bamara guhabwa inka imwe gusa, ikababera isôko y’umutungo uhamye, ku muryango wabo n’abaturanyi. Hari kandi abari impunzi bari bafite ubwoba bwo kugaruka, ariko baza bakakirwa neza iwabo, bakanafashwa bihagije, ibyo bikababera umusingi bahereyeho bubaka ubuzima bwabo bushya. Binyuze mu guha agaciro ibitekerezo n’ibikorwa bya buri Munyarwanda ku nzego zose, RPF yashyizeho ubuyobozi bumwe kandi busa ku Banyarwanda bose. Muri ubwo buhamya bwose, ikigaragara ni uko nta kabuza Abanyarwanda berekanye ubushobozi bifitemo bwo guhanga no gukomeza inzira y’iterambere.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abakomeje kwitabira ukwiyamamaza kwacu, bimpa icyizere ko intsinzi ya RPF izagaragara mu minsi mike. Nindamuka ntowe, icyizere mfite ni uko Abanyarwanda twese tuzakomeza kwitabira gukorera hamwe, twiyizeye ubwacu, kandi twizerana mu bushobozi bwacu bwo gukora ibirenzeho. Amateka yacu nk’Abanyarwanda kandi nk’Abanyafurika atwereka ko nta gihe cyo guta dufite. Ubu turi mu gihe cyihariye mu mateka yacu, aho dufite ubushobozi n’ubushake bwo kugera ku Rwanda ruteye imbere, rutekanye, rufite amahoro n’ubumwe, u Rwanda tuzajya tureba inyuma tukiyumvamo ishema ryo kuba twararenze ibibazo byinshi, tukagera ku majyambere nyayo.

Ku Banyarwanda bose baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, u Rwanda ruzahora iteka rubaha ikaze. Twizeye ko muzagira uruhare rwanyu mu iterambere ry’u Rwanda, mu buryo bufitiye akamaro Abanyarwanda bose, kandi buteza imbere agaciro kacu. Muri iki gihe turimo, imipaka siyo kamara, kandi namwe mushobora kugira uruhare mu mpinduka twese tubona.

Ku muryango wanjye, ndabashimiye kuba mwarambaye hafi no kuba mwaramfashije kwiyumva mu rugo aho tujyana hose. Ndabashimira kuba mwarambereye isôko idakama y’imbaraga, no kuba mundinda umunaniro mukanduhura. Ntako bisa kuba munkikije mwese muri iyi minsi.

Ku Banyarwanda bose, nagira nti: “muhorane ishema, ubutwari n’umugisha w’Imana!”

Paul Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=429&article=16157

Posté par rwandanews.be