Mu mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Kanama 2010, Ubuyobozi Bukuru bwa Diaspora bukorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga bwaraye buhuye n’impuguke z’abanyarwanda batuye mu mahanga zirimo gukorera mu mishinga itandukanye hano mu Rwanda cyane cyane Umushinga MIDA (Migration de Developement en Afrique) abenshi muri aba bakaba

baba mu bihugu by’u Bufaransa, u Bubiligi,Canada n’ahandi.

Nk’uko byatangajwe na Bwana Robert Masozera ukuriye Ubuyobozi Bukuru bwa Diaspora Nyarwanda , mu ijambo rye yavuze ko igitekerezo cy’uku guhura cyaturutse

mu buyobozi bwa Diaspora nyuma yo kubona hari Abanyarwanda benshi bagenda baturuka hanze baza gufasha imishinga imwe n’imwe iri mu Rwanda, basanze ari ngombwa ko habaho guhura nabo mu rwego rwo kubaha ikaze ndetse no kumenyana kandi iki gikorwa kikaba kizakomeza no ku zindi mpuguke z’Abanyarwanda zikazagenda ziza nyuma.

image

Bwana Robert Masozera ukuriye Ubuyobozi Bukuru bwa Diaspora Nyarwanda

Masozera yakomeje agira ati: « Diaspora Nyarwanda ifite agaciro cyane ndetse bikaba bigeze aho ibihugu bitandukanye bagiye barimo tubyita ko bigize indi ntara y’u Rwanda, noneho buri gihugu kikaba nk’akarere k’iyo ntara ya Diaspora. »

Bwana Masozera kandi yakomeje avuga ko n’izindi mpuguke z’abanyarwanda bari hirya no hino ku isi bamenya ko hano mu Rwanda hari amahirwe

menshi n’uburyo bwo kuhakorera imishinga yabo kandi ikaba yagenda neza, cyane cyane ko na politiki y’u Rwanda ibishyigikiye cyane ariko inzitizi ihari kuri ubu ikaba ari uko Diapora nyarwanda itaramenya

neza Abanyarwanda bose baba hanze.

Yanibukije ko harimo gutegurwa Inama mu kwezi kwa Cumi n’abiri ikaba izahuza abo yise aba Experts professionnels ni ukuvuga Abanyarwanda b’intiti mu

bumenyi butandukanye baba muri Diaspora, bakazigira hamwe uburyo bakwihuriza hamwe bakagira umusaruro batanga ku gihugu cyabo.

image

Izi ni Inzobere z’Abanyarwanda bakorera mu bihugu bitandukanye by’i Burayi

Yabashishikarije kandi kureba uburyo bakora ikimeze nk’ishyirahamwe bakajya babasha gupiganira amasoko y’akazi n’akayabo k’amafranga u Rwanda rukunze guha abanyamahanga kubera ko haba habuze abahanga

b’Abanyarwanda bakora ako kazi.

Tukaba twababwira ko yanashoje ashimira IGIHE.COM ku ruhare kigira mu kugeza amakuru y’u Rwanda kuri Diaspora iri hirya no hino ku isi.

Foto: Cyril NDEGEYA

Cyril NDEGEYA / igihe.com – Kigali

http://www.igihe.com/news-10-20-6505.html
Posté par rwandanews.be