ARUSHA – Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uko ari 5 ari bo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uw’u Burundi, Pierre Nkurunziza, uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, uwa Kenya, Mwai Kibaki n’uwa Tanzaniya, Jakaya Mrisho Kikwete, ku wa 20 Ugushyingo 2009 bashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange rizoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ndetse n’uburenganzira bwo gukorera no gutura aho ari ho hose mu bihugu bigize EAC.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame, nka Perezida wa EAC ucyuye igihe akaba yari amaze umwaka n’igice kuri uwo mwanya, yavuze ko ibiganiro birebire n’imyanzuro yo gutegura aya masezerano y’isoko rusange ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi byagezweho ubwo yayoboraga EAC.

Ashyikiriza ikimenyetso cy’ubuyobozi bwa EAC umusimbuye kuri uwo mwanya ari we Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, Perezida Kagame yagize ati “uruhare rusigaye ni urwacu nk’ibihugu bigize uyu muryango ngo aya masezerano yemezwe vuba bishoboka kugira ngo iri soko rusange ritangire guhera ku wa 1 Nyakanga 2010 nk’uko byateganyijwe”.

Perezida Kagame yongeyeho ko amateka, politiki ndetse n’ubukungu bw’ibihugu by’Akarere byerekanye ko imipaka ibigabanya itagomba gutandukanya ababituye agira ati “mu gusinya aya masezerano twubatse umusingi w’ubumwe, imiyoborere myiza no gushimangira ukwishyira hamwe gukataje kw’ibi bihugu. Igisigaye ni ukwihuta kuko icyerekezo cyacu twenda kukigeraho”.

Perezida Jakaya Kikwete we yavuze ko nyuma yo kwemeza amasezerano ashyiraho isoko rusange akinjizwa mu mategeko agenga EAC, aka karere kazaba gateye indi ntambwe ikomeye mu bijyanye no kwishyira hamwe.

Yagize ati “bizatuma uyu muryango ukomera cyane kurushaho. Ni ngombwa ko ibibazo bigihari byakemuka kugira ngo ugere ku ntego zawo”.

Ashyira umukono kuri aya masezerano, Perezida Yoweli Museveni yahamagariye ibihugu bigize EAC, gufatanya na Uganda mu gucukura peteroli iherutse kuboneka vuba aha mu gihugu cye. Yagize ati “mpamagariye ibihugu byose bya EAC kugira uruhare muri uyu mushinga wa peteroli kuko izongera uburumbuke mu minsi iri imbere mu karere kose k’Afurika y’Iburasirazuba”.

Bimwe mu bibazo bivugwa ko bigikeneye gukemuka ngo iri soko rusange ribashe kugirira akamaro abaturage ba EAC harimo kwishishanya kwa bimwe mu bihugu bigize EAC, ibikorwa remezo bitameze neza nk’imihanda n’inzira za gari ya moshi n’amashanyarazi akiri make, imikorere itinza abagana ubuyobozi n’ibihugu bitabasha kurwana ku nganda nto zabyo zigifite impungenge zo guhangana ku masoko n’iz’ibindi bihugu.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=319&article=10580

Postè par rwandaises.com