Perezida Paul Kagame yasobanuye ku butumire u Rwanda rwahaye Perezida Emmanuel Macron ngo arusure, anagaruka ku magambo yuzuye uburakari aherutse gutangazwa n’uwari Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Michaëlle Jean, wasimbuwe na Louise Mushikiwabo.

Izo ngingo zose yazigarutseho ku wa Gatanu tariki 12 Ukwakira, mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI hamwe na Televiziyo France 24.

Iki kiganiro cyabaye nyuma gato y’uko Mushikiwabo agizwe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bihurira ku rurimi rw’Igifaransa, OIF, mu matora yabereye i Erevan muri Arménie.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutatunguwe no kuba Mushikiwabo yaragizwe Umunyamabanga Mukuru wa OIF, kuko “mu Rwanda tumenyereye ibintu biba tutari tubyiteze n’abandi batari biteze.”

Yabajijwe niba ugutorwa kwa Mushikiwabo ari inzira y’umubano mushya w’u Rwanda n’u Bufaransa, avuga ko ariko abyizeye.

Ati “Nizeye iterambere mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa […] Bizabaho kuko ibihe bishya bizana ibintu bishya. Iyo biba mu myaka ibiri ishize, nakabaye ndi kuvugana n’abandi, ubu turi kuvugana na Perezida Macron, nkeka ko afite imitekerereze yagutse ari nayo mpamvu yatowe mu Bufaransa.”

U Rwanda n’u Bufaransa bimaze igihe umubano utari mwiza, ahanini bishingiye ku mateka agenda agaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare u Bufaransa bushinjwa ko bwayigizemo.

Nicholas Sarkozy ni we Perezida w’u Bufaransa wageze mu Rwanda nyuma ya Jenoside.

Perezida Kagame yavuze ko na Macron u Rwanda rwamutumiye agitangira kuyobora u Bufaransa, kandi ngo uko umubano ukomeza gutera imbere birashoboka ko yarusura.

Ati “Nkeka ko Perezida Macron yazanye izindi mbaraga muri politiki atari mu Bufaransa gusa ahubwo no mu mubano w’u Bufaransa na Afurika n’ahandi ku isi. Turi kubona ibintu bishya bijya mu murongo hirya no hino ku Isi.”

Akababaro ka Michaëlle Jean

Michaëlle Jean wayoboraga Francophonie, ku wa Kane ubwo hafungurwaga inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, yavuze imbwirwaruhame yuzuye akababaro.

Yavuze ko muri uwo muryango harimo akagambane. Benshi babihuje no kuba ibihugu hafi ya byose byarashyigikiye Mushikiwabo, we bikamutera umugongo kugeza no ku gihugu cye Canada.

Perezida Kagame yavuze ko Michaëlle akwiye kwibuka ko ajya guhabwa uwo mwanya habayeho gucikamo ibice hagati y’ibice bigize uwo muryango.

Agaragaza ko bitandukanye na Mushikiwabo kuko we yatowe ku bwumvikane kandi ibihugu byinshi bikagaragaza ko bimushyigikiye.

Ati “Urebye ubwumvikane bwabayeho mbere na mbere muri Afurika no muri Francophonie yose, ntabwo byashoboka ko hari ikindi kintu kibi cyibyihishe inyuma.”

Kagame yavuze ko gushinja uwo muryango akagambane ari igitutsi ku bihugu biwugize.

Ati “Kuvuga gutyo ni igitutsi ku buhanga bw’abantu benshi n’ibihugu bigize Francophonie. Ariko ndabyumva yakigize ikibazo cye bwite, bituma arakara, biragaragara mu mbwirwaruhame ye yari arakaye cyane.”

Gusa kuri Perezida Kagame, ngo ntacyo byari bimubwiye kuko imyitwarire nk’iyo yahuye nayo inshuro nyinshi.

Perezida Kagame yakoresheje Igifaransa muri OIF

Perezida Kagame ubusanzwe ukunze gukoresha Icyongereza mu nama mpuzamahanga, bivugwa ko i Erevan hari aho yakoresheje Igifaransa.

Kuwa Gatanu ubwo Mushikiwabo yemezwaga, Jeune Afrique yanditse ko Kagame yatangaje kandidatire ya Mushikiwabo akoresheje Igifaransa, anavuga ko nta musemuzi ukenerwa muri izo nama, ati “Il n’y a pas de traduction dans nos réunions.”

Perezida Kagame yemeye koko muri iyo nama yakoresheje Igifaransa, gusa avuga ko kukivuga bikimugora.

Ati “Naragerageje (kukivuga), nibura nshobora kugisoma cyane. Kukivuga neza nk’uko umuntu avuga ururimi yumva biracyangoye.”

“Mu muryango wanjye, umugore wanjye n’abana banjye bane ninjye utavuga Igifaransa. Bo barakize ku ishuri. Njye biracyangoye ariko wenda biziyongera nta wamenya.”

Perezida Kagame kandi yongeye gushimangira ko mu Rwanda nta waciye Igifaransa kuko cyigishwa kinakakoreshwa, avuga ko Icyongereza kigamije koroshya ubuhahirane kuko muri Afurika y’Iburasirazuba arirwo rurimi rukoreshwa cyane.

 

Perezida Kagame aganira na Louise Mushikiwabo nyuma yo kwemezwa nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF
https://igihe.com/amakuru/article/kagame-yavuze-ku-butumire-bwa-macron-uburakari-bwa-michaelle-n-aho-ageze-amenya