Perezida Paul Kagame yavuze ko itorwa rya Marine Le Pen nka perezida w’u Bufaransa rishobora kuba ikibazo ku gihugu cye ndetse n’u Rwanda, ariko ahamya ko atari we ubigena.

Ni igitekerezo yatanze mbere y’uko ku Cyumweru tariki 24 Mata, Abafaransa bazahitamo umuyobozi mushya muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Bazaba bahitamo hagati ya Emmanuel Macron usanzwe ayobora icyo gihugu ubarizwa mu ishyaka La Republique en Marche! na Marine Le Pen wo mu ishyaka Rassemblement National.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagejeje ku itsinda ryo muri Brown University ku wa Gatatu, yabajijwe ku ntambwe imaze guterwa mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, inzitizi zigihari, ndetse niba « hari impinduka zishoboka mu gihe Le Pen yaba atorewe kuyobora u Bufaransa ».

Perezida Kagame yavuze ko umubano umeze neza, nyuma y’imirimo yakozwe na komisiyo zashyizweho n’ibihugu byombi zigacukumbura ibyabaye mu Rwanda n’ababigizemo uruhare, zikemeza ko u Bufaransa rwabigizemo uruhare rudashidikanywaho.

Izo raporo ziheruka, iy’u Rwanda yakozwe na Levy Firestone Muse LLP mu gihe iy’u Bufaransa yakozwe n’itsinda ryayobowe na Prof Vincent Duclert.

Perezida Kagame yagize ati « Hashingiwe kuri ibyo, icyiza Perezida Macron ntekereza ko aturuka mu kindi gice cy’imibereho muri kiriya gihugu, ntabwo yikoreye umutwaro uremereye nka bamwe mu banyapolitiki, nkeka ko byamufashije kugira uburyo bwihariye arebamo ibintu. »

« Twarabyishimiye, dukorana na we, kugeza ubu umubano uragenda neza, turimo gutera intambwe nziza, twishimiye umubano dufitanye n’u Bufaransa. » Perezida Macron aheruka mu Rwanda muri Gicurasi 2021, mu rugendo u Bufaransa bwiyungiyemo n’u Rwanda

Perezida Kagame yashimangiye ko umubano ari mwiza ku buryo ukwiye gukomeza.

Yakomeje ati « Ku bijyanye no kuba wenda mu gihe gito kiri imbere habaho Perezida Le Pen, icya mbere ntekereza ko byaba ikibazo gikomeye ku Bufaransa kurusha ku Rwanda, kubera ko uwaba perezida wese, tubana na bo uko dukwiye kubana na bo ku buryo nta kiduhungabanya. »

« Rero, ntekereza ko urebye ahahise he, ibyo abantu bamuvugaho n’ibyo yivugaho ubwe, ashobora kuba ikibazo ku Bufaransa, ku Rwanda, kuri Afurika, ndetse wenda no ku bandi Banyaburayi, ariko nanone ntabwo ari njye ugena uba Perezida w’igihugu icyo aricyo cyose, uretse n’u Bufaransa. »

Le Pen aheruka guhatana na Macron mu 2017. Macron yatsinze n’amajwi 66% kuri 34% ya Le Pen.

Ikusanyabitekerezo ariko rigaragaza ko kuri iyi nshuro ikinyuranyo gishobora kutaba kinini nka mbere.

Amatora yo ku Cyumweru azemeza niba Macron yongezwa manda ya kabiri, cyangwa niba azatsindwa nk’uko byakomeje kugendekera abamubanjirije.

Perezida uri ku butegetsi mu Bufaransa uheruka gutsindira manda ya kabiri yikurikiranya ni Jacques Chirac mu 2002.

Kuki Le Pen ari ikibazo?

Marine Le Pen w’imyaka 53 ni umukobwa wa Jean-Marie Le Pen wiyamamarije kuyobora u Bufaransa inshuro eshanu, ntahirwe.

Ni ubwa gatatu we yiyamamarije kuyobora iki gihugu cya kabiri gifite ubukungu bunini mu Burayi.

Ntiyumva u Rwanda na gato ndetse yatangiye kubigaragaza guhera kera. Nko mu 2018 ubwo Louise Mushikiwabo yiyamamarizaga kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Le Pen yarabirwanyije cyane.

Kuri Televiziyo France 2 yagize ati « Mbabajwe no kuba u Bufaransa bushobora gushyigikira Minisitiri wa Kagame wanga cyane u Bufaransa, igihugu cyahisemo Icyongereza ngo gisimbure Igifaransa mu mashuri no mu butegetsi. Ni igihugu cyateye umugongo u Bufaransa. »

Le Pen yongeye kwigaragaza ubwo Macron yemeraga amakosa igihugu cye cyakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko icyubahiro u Bufaransa bufite kidakwiriye gutuma bupfukamira ibihugu bito.

Ati « U Bufaransa ni igihugu cyubahirwa ubuhangange bwacyo kuko cyatanze ibitekerezo n’imirongo ngenderwaho ku hazaza. Ntabwo cyubahwa kuko cyapfukamye no ku makosa kitigeze gikora. »

Uretse ibitekerezo bye ku Rwanda, Le Pen ateye inkeke no mu bireba u Bufaransa n’u Burayi.

Mu 2012 yavugaga ko u Bufaransa bukwiye kuva mu Ubumwe bw’u Burayi (EU), nubwo kuri iyi nshuro asa n’uwashyize icyo gitekerezo kure ye. Marine Le Pen arimo kwiyamamaza bwa gatatu, ashaka kuyobora u Bufaransa

Le Pen yatangaje ko aramutse atorewe kuyobora u Bufaransa yavanaho gahunda nyinshi za EU, agashyira imbere inyungu z’u Bufaransa « bwisanzuye kandi bwigenga. »

Ibyo ngo yabikora atavanye u Bufaransa mu muryango cyangwa mu karere gakoresha ifaranga rya Euro, kazwi nka Eurozone.

Ahubwo ngo itegeko ry’u Bufaransa niryo ryaba ryubahirizwa mbere y’irya EU, ku buryo byagira ingaruka ku masezerano menshi bwasinye guheta mu 1951.

Le Pen anavuga ko mu byo yahagarika harimo n’uburyo abanyamahaga babona imirimo mu Bufaransa kubera gusa ko bari muri EU, akanarushaho kugenzura imipaka y’igihugu. Ni ibyemezo byabangamira urujya n’uruza hagati ya EU n’u Bufaransa.

Yiyemeje kandi kugabanya imisanzu u Bufaransa butanga mu ngengo y’imari ya EU, guhagarika ubufatanye n’u Budage harimo n’imishinga ya gisirikare yo gukora intwaro n’indege z’intambara.

Le Pen kandi yatangaje ko atowe yagabanya imbaraga u Bufaransa bushyira mu ihuriro ry’umutekano bahuriramo na Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burayi, NATO.

Ibyo ngo byakongera ubwigenge bw’u Bufaransa mu gufata ibyemezo mu buryo bwa gisirikare, aho gukomeza kwiringira ibyemezo bya NATO nk’uko bimeze ubu.

Le Pen yanavuze ko ashyigikiye ko ibyemezo bikomeye mu Bufaransa byazajya binyuzwa mu itora rya kamarampaka (referendum), aho kuba mu nteko ishinga amategeko.

Hari amakuru ko bijyanye n’intambara irimo kuba hagati ya Ukraine n’u Burusiya, mu gihe ibihugu byinshi bishyigikiye icya mbere, abayobozi bo mu Burayi n’imiryango ibahuza bifuza kugumana Macron, batinya ko adatsinze amatora ibintu byinshi byashwanyuka. Perezida Kagame yavuze ko itorwa rya Le Pen ryaba ikibazo ku Rwanda n’ibindi bihugu Perezida Kagame aganira n’itsinda ryo muri Brown University Iri tsinda ryari riyobowe na Stephen Kinzer

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 22 April 2022 saa 06:48