Ntawe umenyera urupfu ariko niyo nzira ya twese! Rwamujyanye Mwai Kibaki, Perezida wa gatatu wayoboye Kenya guhera mu 2003 kugeza mu 2013.

Perezida Uhuru Kenyatta wamusimbuye ku butegetsi kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, ni we watangaje ko Kibaki yitabye Imana afite imyaka 90.

Mu myaka y’ubuyobozi bwe, yakoze byinshi mu guteza imbere umubano w’u Rwanda na Kenya by’umwihariko mu bijyanye no korohereza ubucuruzi n’ishoramari, kugeza nubwo agabiye aborozi b’Abanyarwanda ngo biteze imbere.

Mu 2003 yatangiriyemo kuyobora Kenya, yatangije amavugurura agamije guteza imbere ubukungu bwa Kenya, by’umwihariko mu korohereza abacuruzi bo mu karere bagorwaga no kunyuza ibicuruzwa byabo muri Kenya.

Mu Ukuboza 2003, Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 40 yari ishize Kenya ibonye ubwigenge. Kuva ubwo umubano w’ibihugu byombi wakomeje gukura mu nzego zitandukanye.

Mu 2005, Perezida Kibaki yagabiye aborozi bo muri Gatsibo inka 120. Izi nka Kibaki yazihaye Abanyarwanda bari bari mu rugendoshuri i Nairobi mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’inka no kongera umukamo, umusaruro w’inyama ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Ni igikorwa yakomeje gukurikiranira hafi kugeza ubwo mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda mu mpera za 2008, yasuye abo yoroje i Gatsibo, yiyemeza gufasha abiga ubworozi mu Rwanda gukomereza muri Kaminuza zo muri Kenya.

Imvururu z’amatora ya 2007 zakoze no ku Rwanda

Kibaki ni umwe mu bayoboye Kenya bashimirwa kuzahura ubukungu bwayo ariko bahuye n’ibihe bikomeye cyane cyane imvururu zakurikiye amatora ya Perezida mu 2007.

Ni imvururu zahagurukije akarere dore ko Kenya zari zabereyemo ari igihugu gifatiye runini akarere mu bucuruzi. Izo mvururu zahagaritse ubucuruzi, urujya n’uruza rw’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Mombasa rusa nk’uruhagaze.

Kubera ibihombo ku bacuruzi bakoreshaga icyambu cya Mombasa, muri Mutarama 2008 Kibaki yandikiye ubutumwa Perezida Kagame amumenyesha ibiri kubera muri Kenya, anamwizeza kubikemura.

Ubutumwa bwazanywe n’Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Raphael Tuju, bwavugaga ko Kibaki yiteguye gushyiraho Guverinoma y’ubumwe ihuriweho n’impande zitavugaga rumwe cyane cyane urw’ishyaka Orange Democratic Movement rya Raila Odinga utaremeraga ko yatsinzwe na Kibaki.

Tuju yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo imvururu zihagarare, baharanira ko ibicuruzwa biza mu Rwanda binyuze ku cyambu cya Mombasa bibona umtekano, kimwe n’uw’abanyarwanda baba muri Kenya.

U Rwanda rwijeje Kenya icyo gihe ko ruzashyigikira byimazeyo inzira yose igamije amahoro n’umutekano muri Kenya.

Izo mvururu zagize ingaruka ku bihugu byo mu karere bisanzwe byifashisha Kenya nk’inzira y’ibicuruzwa biva cyangwa bijya mu mahanga. Abacuruzi bo mu Rwanda na Uganda banyuza ibicuruzwa muri Kenya, bahombye icyo gihe miliyoni zisaga 47,5 z’amadolari.

Kubera ibyabaye mu 2007, byatumye mu 2013 Kibaki ubwo yasozaga manda ye ya kabiri, asezeranya abanyarwanda ko amatora azagenda neza ku buryo nta mvururu zizongera kuba ngo zibangamire ubucuruzi bwabo.

Amatora yo mu 2007 yasize abasaga 1200 bishwe mu gihe abasaga ibihumbi 600 bavuye mu byabo. Perezida Kagame aganira na Kibaki mu nama ya 20 ya AU yabereye i Addis Abeba muri Mutarama 2013

Ayo matora yanagize ingaruka ku bayobozi bamwe mu Rwanda. Kubera uburyo hari hakiri igihu ku cyerecyezo cya Politiki ya Kenya yari iri mu bibazo, ibihugu bimwe byitondeye guhita bishimira Kibaki ubwo yari amaze gutorwa.

Hari ubutumwa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yandikiye izindi Ambasade za Amerika mu bihugu bitandukanye kuwa 10 Mata 2008, igaragaza ko u Rwanda ruri mu byashimiye Kibaki mbere nubwo ababikoze bihanijwe.

Ubwo butumwa bwa Ambasade bwagarukaga ku bikorwa by’ingenzi byaranze u Rwanda guhera muri Gashyantare uwo mwaka birimo n’Umwiherero w’abayobozi wa Gatanu, witabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Haganiriwe ku ngingo zitandukanye ariko amakuru ya Ambasade ya Amerika avuga ko hanenzwe cyane bamwe mu bayobozi badakorera hamwe.

Mu ngero zatanzwe harimo ubutumwa bwatanzwe bushimira Perezida Kibaki ko yatowe , bigakorwa n’abantu ku giti cyabo mu izina ry’u Rwanda batagishije inama kandi hakiri igihu ku bibazo byari biri muri Kenya, kuko hari hari amajwi menshi asaba ko amatora ya Kenya asubirwamo.

Kibaki yiyegereje cyane u Rwanda

Imvururu zimaze guhosha mu 2008, Kibaki yakomeje inzira yo gutsura umubano wa Kenya n’ibihugu byo mu karere. Yagize uruhare mu kumvikanisha u Rwanda na Congo mu 2008, ubwo ibihugu byombi byarebanaga ay’ingwe.

Ni nyuma y’uko bimenyekanye ko ingabo za Congo zari ziri gufatanya n’umutwe wa FDLR mu mirwano n’ingabo za Gen Laurent Nkunda wari uyoboye umutwe wa CNDP, aho kwambura intwaro izo nyeshyamba zishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu Ugushyingo 2008, Perezida Mwai Kibaki yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Muri urwo ruzinduko haganiriwe ku mubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda kandi Kibaki yahise akuraho ibyangombwa byo gukorera muri Kenya byasabwaga abanyarwanda bakorera muri icyo gihugu, byose bigamije koroshya ubucuruzi.

Urwo ruzindiko nirwo rwashibutsemo amasezerano yatumye Kaminuza zo muri Kenya zifungurirwa amarembo ku isoko ry’u Rwanda kimwe n’ibigo by’imari bikomeye muri icyo gihugu.

Kibaki kandi ni umwe mu bashyigikiye cyane kwinjira k’u Rwanda mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Yongeye kwigaragaza ubwo yamaganaga itabwa muri yombi rya Capt Rose Kabuye mu Budage ubwo yari mu kazi, hashingiwe ku mpapuro zari zatanzwe n’u Bufaransa zo guta muri yombi abayobizi bakuru b’igihugu bashinjwa kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Juvenal Habyarimana.

Icyo gihe Kibaki yavuze ko ibyo ari ukurengera k’ubutabera, asaba ko ahita arekurwa.

Ubwo Perezida Paul Kagame yatsindiraga manda ya kabiri muri Kanama 2010, Perezida Kibaki yamwoherereje ubutumwa bw’ishimwe, avuga ko uburyo amatora y’u Rwanda yanyuze mu mucyo ‘ari ikimenyetso cya demokarasi muri Afurika y’Iburasirazuba’.

Kibaki kandi ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye irahira rya Perezida Kagame muri Nzeri 2010 ubwo yatorerwga manda ya kabiri.

Ibihugu byombi byakomeje kugira umubano mwiza kugeza mu 2013 ubwo Kibaki yasimburwaga na Perezida Uhuru Kenyatta.

Kibaki nyuma yo kuva mu nshingano z’umukuru w’igihugu, ntabwo yakomeje kugaragara muri politiki cyane.

Muri Mata 2016, Kibaki yapfushije umugore we Lucy Kibaki. Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bw’akababaro bwihanganisha umuryango we.

Kibaki ni we muntu utavuga rumwe n’ubutegetsi wa Mbere wayoboye Kenya nyuma y’imyaka 40 igihugu kiyobowe n’ishyaka rimwe. Mbere yo kuba Perezida yabaye umudepite, Minisitiri anaba Visi Perezida ku bwa Daniel Arap Moi yasimbuye. Kibaki ubwo yakirwaga na Perezida Kagame mu ruzinduko yagiriye i Kigali mu Ugushyingo 2008 Perezida Kagame (iburyo), Kibaki na Museveni ubwo bitabiraga umuhango wo gutangiza NEPAD wabereye muri Kenya, mu Ukwakira 2003 Perezida Kagame na Kibaki mu nama yiswe Pan Africa Media Conference yabereye i Nairobi mu 2010 Perezida Kagame aganira na Kibaki mu muhango wo kwizihiza imyaka 40 y’ubwigenge bwa Kenya mu Ukuboza 2003

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha Kuya 23 April 2022

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aragiye-kibaki-wagabiye-u-rwanda