Bamwe mu banyamahanga iyo bashatse kugira icyo bavuga ku gihugu cy’u Rwanda bihutira guhamya ko ari ‘’agahugu’’ gato kandi gakennye  (small and poor country /petit pays pauvre) ku buryo umuntu yakwibaza niba imvugo nk’iyo itaba ifite ikindi ihishe ! Ese koko uwashaka kwerekana cyangwa kuvuga u Rwanda uko ruri ibyo nibyo yakwemeza cyangwa yashyira imbere ?

Birazwi neza ko ibihugu (kimwe n’abantu) bitangana, haba mu buso bwabyo cyangwa mu butunzi ; ariko ndumva u Rwanda atari cyo gihugu gito cyane ku isi cyangwa ngo kibe aricyo gikennye cyane kurusha ibindi. Abakire bararutana nk’uko n’abakene barutana ; kandi rero Abanyarwanda baravuga ngo ‘’ ubugabo si ubutumbi’’.

Iyo usuzumye neza usanga abakunda gushimangira cyane ko u Rwanda ari igihugu gito kandi gikennye (ndetse rimwe na rimwe bakabivuga mu buryo busa n’uburimo agasuzuguro) banahita bemeza ko u Rwanda nta mutungo kamere rugira ku buryo n’ibyo u Rwanda rufite kandi rugurisha hanze bahamya ko biba byavuye ahandi ! Abitwara gutyo bose twahamya ko nta cyiza baba bifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda.

Hari abategetsi b’u Rwanda bo hambere bakundaga kuvuga cyane ndetse bakabisubiramo kenshi ngo u Rwanda nta zahabu nta na peteroli rufite, bashaka kumvisha no kwereka Abanyarwanda ko ari abakene,  ku buryo ndetse hari na  bamwe mu Banyarwanda wabonaga basa n’ababifashe nk’ihame ! Bityo kubumvisha ko nabo bashobora guhindura imibereho yabo ikaba myiza nabyo bikaba ikintu kitoroshye.  

Ese koko mu Rwanda nta zahabu ihari ? Birazwi ko ihari. Ese koko nta peteroli ihari ? Ndakeka ko dushobora natwe kuba twaba tuyikozaho imitwe y’intoki. Niyo kandi ibyo byose byaba bitaraboneka, ntabwo bivuze burundu ko byaba bidahari cyangwa ko bitazashobora  kuboneka. Hari ibihugu binyuranye byavugwaga ko nta peteroli byifitiye nyamara ubu bikaba byarayibonye (kandi ariko nta nubwo ubukungu bushingira gusa kuri peteroli cyangwa zahabu)!

Iyo urebye ibihugu bikungahaye cyane kw’isi, byagorana kwemeza ko ubukungu bwabyo bushingiye ku bunini bwabyo cyangwa se ngo bube bushingiye ku mutungo kamere byifitemo ! Ibi rero bikaba byatwereka ko n’u Rwanda, uko rwaba rungana kose n’ibyo rwaba rutunze uko byaba bimeze  cyangwa bingana kose, Abanyarwanda babyitwayemo neza (bakabicunga neza, bagakora cyane kandi bagakorana ubuhanga) bashobora nabo kugera ku bukungu (ubukire).

Uko ubuso (superficie/surface) bw’u Rwanda bungana ubu bitandukanye n’uko Abakurambere b’Abanyarwanda bari bararuharaniye kandi bararurasaniye (ayo ni amateka). Ubwo rero umuntu akaba yanashobora kuvuga ko nta n’impamvu yo gushaka gufata cyangwa kwerekana u Rwanda gusa nk’aho ari ruto, kuko rufite n’abandi benshi barukomokamo,  barwibonamo kandi narwo rutatinya kurengera (ku buryo bunyuranye) bibaye ngombwa, barenze imbibi zarwo (nk’uko zemejwe n’abanyamahanga).

Muby’ukuri, umuntu asesenguye neza, ntiyatinya kuvuga ko u Rwanda ari igihugu kigari, ndetse gifite agaciro n’ishema (a great nation/une grande nation). Icyo nacyo, ku buryo bunyuranye, kikaba ari ikintu gikomeye cyashobora kuba umusingi u Rwanda n’Abanyarwanda bakubakiraho iterambere (development) ryabo.  Hari uwavuga ko Abanyarwanda bambaye ikirezi ariko hakaba ubwo, mu bihe byashize, birengagije cyangwa se, na n’ubu, bamwe biyibagiza ko cyera !

 

Dr Sébastien GASANA

Sociologue

Posté par http://www.rwandaises.com