Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano, yavuze ko Kayumba Nyamwasa ari umuhemu ukomeye, ashingiye ku byiza byose yagiriwe n’u Rwanda ariko agahinduka agashinga umutwe ugamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yahaye Inkeragutabara zisaga 1000 zo mu Turere twa Nyabihu na Musanze, zakoraniye muri Nyabihu.

Rtd Col Martin Nzitonda yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaruka mu gihugu mu 1997 aje kurwana intambara y’abacengezi bibumbiye mu mutwe wa ALIR (Armée de Libération du Rwanda), mu 2005 Col Nzitonda afatanyije na Gen Musare bashinga RUD Urunana, atahuka mu 2010.

Yakomeje ati “Afande rero ndagira ngo mbabaze ikibazo ku mitwe irwanya u Rwanda iri hanze. […] Umutwe nshaka kugira ngo nibandeho ni umutwe wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa. Afande, nko mu kwezi kwa gatanu cyangwa kwa gatandatu, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru avuga ko uwo mutwe wagejeje ingabo zawo muri Kivu y’Amajyepfo. »

« Ariko uwo mutwe waje kwakirwa nabi kuko wararashwe abenshi barapfa, hakaba harimo n’abandi bafashwe barimo uwari uyoboye izo ngabo witwa Habibi Mudathiru. Ubwo rero nkaba nagira ngo mbabaze niba koko uwo mutwe twafata ko warimbutse cyangwa se niba nawo twakomeza kuwushyira mu mitwe irwanya u Rwanda, tugomba kurwanya twivuye inyuma.”

Gen Kabarebe yavuze ko mbere y’uko agera kuri RNC, ashaka kubanza kuvuga kuri Kayumba Nyamwasa uyiyoboye.

Yagize ati “Niba hari umuntu w’umuhemu ubaho, watangaho urugero rw’ubuhemu ni Kayumba Nyamwasa, kubera ko Kayumba Nyamwasa icyo yabaye cyo mu Ngabo za RPA yarakigizwe ntabwo yacyigize, nta n’igitangaza yakoze mu ngabo za RPA nko mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu, yavuga na kimwe ati ‘nakoze aka kantu aha n’aha’, ku buryo nagahemberwa. Nta na kimwe afite yavuga.”

“Ahubwo yagiriwe neza igihe cyose, hari ukuntu umuntu agira amahirwe mu bihe bitandukanye, bitewe n’ibihe uko biteye, akagira amahirwe akagendera ku bandi, akagirwa icyo aricyo, ariko iyo ari umunyabwenge buke, iyo ari umuhemu mu buzima bwe, iyo nta burere agira, iyo ari umunyamusozi, ibyo byose abipfusha ubusa. Kayumba ni umuhemu.”

Gen. Kabarebe yatangiriye ku gihe Kayumba yinjiraga mu gisirikare cya Uganda kikiri inyeshyamba mu 1985, avuga ko ari we wamujyanye kuko bigaga muri kaminuza imwe.

Kabarebe ngo yabanje mu gisirikare, aragenda akora imyitozo ariko baza kumuha ubutumwa butuma asubira muri Kampala, ahura na Kayumba icyo gihe ngo wari ugeze kure ashaka ibyangombwa ngo ajye gukorera muri Afurika y’Epfo.

Kabarebe ati “Abonye ko twagiye mu ishyamba tukagaruka, ati ndacikanwe, burya ibi bintu ejo byazavamo ikintu, ansaba kumutwara. Kayumba ndamutwara mugeza mu ishyamba.”

Bamaze kubohora Uganda, Kayumba wari umusirikare muto (private) ariko yarize kaminuza, ngo yegereye abasirikare bakuru bamugira umunyamabanga (administrator) mu Ntara, abonye udufaranga agura amapeti, aba sous-lieutenat.

Kabarebe ati “Abandi twagiye kuri za cadette turahenya, turapfa, umwaka n’igice dukutiriza kuri cadette, baducucuma batumereye nabi, kugira ngo uzabone ka sous-lieutenant. Ariko we aca iy’ibusamo kuko yari afite udufaranga, agura agapeti. Arangije yari afite udufaranga, agura akamodoka, vuba cyane.”

Icyo gihe ngo yaragendaga akagura insyo akazicuruza, aza kugeza ubwo ashaka umugore, icyo gihe ngo ashakisha uko yabona umusirikare mukuru wazavuga ijambo mu bukwe, Paul Kagame aza kubimwemerera.

Kabarebe ati “Ubundi umuntu nk’uwo nguwo waguhaye icyo cyubahiro, nawe iyo neza urayimwitura, ariko Kayumba ni umuhemu.”

Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rutangiye, Kayumba ngo ntabwo ari mu basirikare bakoze ibitangaza ku rugamba kuko “nta musirikare n’umwe wamubonye ku rugamba”, ariko ngo ibyo abantu bavuga ni uko yabaga ahugiye mu kwiba inka, akazigurisha muri Uganda.

Kabarebe yahamije ko Kayumba ari umuhemu kubera ineza igihugu cyamugiriye akacyihinduka

Ubwo Kagame yageraga ku rugamba avuye mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo yasanze ibintu bimeze nabi abantu bayobora urugamba ntabo. Mu gukora impinduka mu miterere y’urugamba, Kayumba yagizwe umukuru w’iperereza.

Gen Kabarebe ati “Icyo ngicyo gusa ubwacyo, kuba ari we Nyakubahwa yahisemo akamugira umukuru w’iperereza muri RPA, nabyo ubwabyo yakabimushimiye, afite ubuhemu butangaje.”

Ubusanzwe ngo umukuru w’iperereza aba afite umwihariko kuko mu gihe abandi barwanaga we yabaga akurikiranira hafi aho, ku buryo nta kintu gipfa kumushyira mu mazi abira nk’abandi basirikare bari ku rugamba.

Ibyo ngo byatumye agumana n’abandi, ku buryo Kabarebe asanga nk’iyo bamuha kujya ahantu arwana, Kayumba yashoboraga gutoroka urugamba akagenda.

Kabarebe yibuka ko umunsi umwe urugamba rwari rwahinanye ingabo za RPA zisumbirijwe, ubwo yari kumwe na Charles Kayonga, Kayumba yabasanze yahiye ubwoba akababwira ngo basubire muri Uganda bahunge, gusa yari ataratangira kuyobora iperereza.

Ati “Turamubwira tuti iyi ntambara izarwanwa, tuzayirwana kandi tuzatsinda, ni nk’ibibazo bisanzwe by’intambara, ntabwo twebwe dushobora gutekereza guhunga. Bari bataramuha umwanya wo kuba umukuru w’iperereza. Bamaze kuwumuha, arashikama, aba igitangaza noneho agira ugukunda igihugu kuruta ukw’abandi, kandi ubwo yari mu nzira zo guhunga, zo gutoroka.”

Kayumba kandi ngo ari mu basirikare, mu gihe cy’urugamba, babwiye Paul Kagame wari uruyoboye ko basaba Uganda kubatiza ahantu hafi y’umupaka wa Sudani y’Epfo, bagahungirayo urugamba bakaba baruretse.

Kabarebe ati “Nubwo bumvaga batsinzwe, yari amayeri yo guhunga urugamba. Kayumba yari mu ba mbere basabye nyakubahwa ko Uganda yasabwa kudutiza aho hantu. Aho niho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yafatiye icyemezo cyo kudukura aho ngaho, atujyana mu birunga. Ni nabwo ku wa 23 Mutarama yagabye igitero muri Ruhengeri.”

Amasezerano ya Arusha amaze gusinywa, byavugaga ko tugomba kuvangwa na FAR, RPA igafata 40%. Icyo gihe ngo nibwo amapeti y’inyeshyamba yahise ahindurwa agirwa aya leta, ariko ngo hakimara kwemezwa kuvanga ingabo, hari abavugaga ko bidashoboka kuko bumvaga ingabo za leta zizabicira mu bigo byabo, barimo na Kayumba.

Gen Kabarebe ati “Kayumba yari mu bantu wabonaga bavuga ko batashaka kuvangwa, ko ahubwo bareba abantu bamwe bakishyiriraho abafite icyo bazakora bari mu gisirikare. Nyuma biza kugaragara ko hari imyanya izatangwa, ko RPA izafata umwanya wa Gendarmerie n’Umugaba w’Ingabo wungirije, igafata n’umwanya w’umuyobozi w’abarinda abayobozi bakuru, igafata n’ibindi bigo.”

“Noneho muri icyo gihe nibwo nyakubahwa yazamuraga abasirikare mu ntera, Kayumba aba colonel kandi ari we uzi amategeko, noneho aza kumenya ko RPA ari yo izatanga umuyobozi wa Gendarmerie, cya gitekerezo cyo kuvuga ngo ntazaza mu gisirikare, arongera akivaho kuko yari aziko agiye kuba umuyobozi wa Gendarmerie.”

Ibyo byose ngo yagiye abihabwa atari uko arusha abandi, ni ineza yagirirwaga.

Hejuru y’ayo makosa yose, ngo kuba yarahabwaga icyizere agakomeza kuyobora ni uko hari amakosa aba ashobora kwihanganirwa, nubwo hari umurongo ntarengwa.

Gen Kabarebe ati “Inenge mu miyoborere hari igihe ushobora kuzemera kugira ngo bigufashe gukemura ibindi bibazo, nta kamara wari uhari muri RPA.”

Kayumba ngo ni indashima n’umuhemu, ku buryo n’igihe mu 1994, 1995, imirambo ikiri mu mujyi, ngo yabohoje ibintu akubaka inzu akagura n’inzuri muri za Nyagatare.

Gen Kabarebe yakomeje ati “Perezida icyo wapfa na we ni ugukora amanyanga, nta kindi. Ni amanyanga, hari ayo yakwemera igihe gitoya, akakurwazarwaza, ariko hari urwego ugeraho atakwemerera.”

Ni nako byagenze kuri Kayumba. Mu gihe cy’intambara y’abacengezi, ngo Kayumba afatanyije n’umugore wari ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza bateguye amasomo, icyo gihe ngo Kayumba yakundaga kuvugana cyane n’ubuyobozi “bw’igihugu cy’abaturanyi.”

Mu 2001 Kayumba ngo yagiye kujya kuri ayo masomo, ahamagara Kabarebe wari umwungirije ngo ajye gusigarana ubuyobozi bw’ingabo, kandi we yari ahanganye n’abacengezi mu Ruhengeri.

Kabarebe ati “Nti ariko se Kayu! Koko usize igihugu cyatewe ngo ugiye kwiga, ibyo ujya kwiga ni ibiki? [Kayumba] Ati ‘uribaza ko intambara zo mu Rwanda zizarangira? Ambwira gutyo. Nti ibyo aribyo byose njye ntabwo ndi buze, ushake uwo ubisigira ndaguma hano ndwana n’abacengezi.”

Ngo Kayumba yafashe inzira ajya kwiga mu Bwongereza, agarutse mu gihugu yahise agirwa umukuru w’iperereza mu buryo bwo “kumurwaza”, nyuma agirwa Ambasaderi mu Buhinde.

Kabarebe ati “Ubwo kuba ambasaderi mu Buhinde yari ageze aha ngaha akajya kuba ambasaderi, we ni nk’aho yarakajwe, yivumbuye, ibintu byacitse yasuzuguritse, yasuzuguritse se icyo yagezeho abandi batakoze ni iki?”

Gen Kabarebe yashimiye Inkeragutabara ku musanzu zitanga mu bikorwa binyuranye mu gihugu, avuga ko RDF ifite imbaraga zihagije, kandi zirushaho kuba nyinshi iyo n’Inkeragutabara zikomeye.

General Kabarebe hamwe n’abasirikare bakuru bitabiriye ikiganiro cyahawe Inkeragutabara za Musanze na Nyabihu

General Kabarebe ateze amatwi ibibazo n’ibitekerezo by’Inkeragutabara

Kabarebe yavuze ko iyo Inkeragutabara zikomeye, igisirikare cyose kiba gikomeye

Aya mahugurwa y’ukwezi n’igice agenewe Inkeragutabara za Musanze na Nyabihu

Bahawe umwanya wo gutanga ibibazo n’ibitekerezo

Rtd Col Martin Nzitonda yabajije niba RNC hari inkeke igiteye

Kabarebe yashimye ibikorwa by’Inkeragutabara mu buzima bwa buri munsi bw’igihugu

Buri muntu yandikaga ubutumwa agomba kuvana mu kiganiro

Amafoto: MINADE

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 3 Nzeri 2019

https://igihe.com/

Posté par rwandaises.com