Kuri uyu wa kane tariki 1/7/2010, ishyaka PS Imberakuri ryatangaje ko ritazatanga umukandida waryo mu matora ya perezida wa repubulika azaba tariki 9 Kanama. Ibi bikaba byaratangajwe na perezida waryo Christine Mukabunani, mu nama yahuje abayobozi bahagarariye abarwanashyaka.

Impamvu yabiteye nk’uko Mukabunani yabtangaje ngo ni uko ishyaka rifite ibibazo mu bayoboke baryo, ngo rikaba rishaka kubikemura mbere yo gutekereza ibindi. Muri ibyo bibazo yavuze harimo ngo kuba iryo shyaka rikiyubaka ngo “nyuma yo gusa n’irisenywe n’uwari perezida waryo, ” ni ukuvuga Maitre Bernard Ntaganda.

Hagati aho ariko Mukabunani akaba atatangaje umukandida biteguye gushyigikira. Ngo bazabanza bategereze Komisiyo y’igihugu y’Amatora yemere za kandidatire z’abatanze ibyangombwa, ngo nyuma abayobozi b’ishyaka basome imigambi y’abakandida, babone guhitemo ufite gahunda nziza abe ariwe bajya inyuma.

Twabibutsa ko abakandida 4 aribo bamaze gutanga za kandidatire zabo aribo Paul Kagame (FPR Inkotanyi), Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo (PSD), Prosper Higiro (PL) na Dr Alivera Mukabaramba (PPC).

Kayonga 

http://www.igihe.com/news-7-11-5733.html

Posté par rwandaises.com