Pierre Nkurunziza, uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu cy’u Burundi muri manda ikurikira y’imyaka 5, yarahiye kuri uyu wa Kane mu Mujyi wa Bujumbura, uyu muhango ukaba wari witabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Ubwo akaboko ke k’iburyo kari gafashe ibendera, naho ak’ibumoso ko gateretse ku Itegeko Nshinga ry’u Burundi, Perezida Nkurunziza yasezeranije ko azaharanira inyungu zo hejuru z’igihugu, ubwumvikane n’ubumwe bw’abanyagihugu.
Mu ijambo yagejeje ku bari aho, yashimiye Abarundi bongeye kumugirira icyizere anabwira abatamutoye ko intsinzi nabo ari iyabo. Nkurunziza yatangaje ko uwo muhango w’irahira rye uranze inshuro ya mbere mu mateka y’u Burundi ubutegetsi bwashyizweho biciye mu matora burangiza manda yabwo.
Muri uwo muhango wabereye mu ngoro ya kongere, Perezida Nkurunziza yiyemeje kuzarwanya ingengabiterezo n’ibikorwa bya jenoside, guteza imbere no guharanira uburenganzira bwa muntu, amahoro, ubutabera ndetse no kurwanya ruswa.
Yanaboneyeho kandi gushima abagize uruhare mu guharanira ko amahoro yagaruka mu Burundi, barimo Nyakwigendera Mwalimu Juliyusi Nyerere, Jacob Zuma, Nelson Mandela, Yoweri Kaguta Museveni n’abandi bayobozi bakuru bo mu bihugu biri muri aka karere birimo n’u Rwanda.
Perezida Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Kane ubwo
yarahiriraga kuyobora u Burundi mu yindi manda y’imyaka itanu
Perezida Nkurunziza w’imyaka 45 y’amavuko, yahoze ari umwarimu mu ndangaburezi na siporo, nyuma aza kuba umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba CNDD/FDD. Mu mwaka wa 2005 nibwo yatorewe n’inteko ishinga amategeko y’u Burundi kuba Perezida.
Perezida Nkurunziza mu matora yo muri Nyakanga uyu mwaka yatowe ku bwiganze bw’amajwi 91.6% nyuma y’aho indi mitwe ya politiki yo muri icyo gihugu yahisemo kutayitabira.
Uyu muhango wakozwe mu mutekano ukaze. Indege za kajugujugu z’igisirikare cy’u Burundi zakomeje kuzenguruka ikirere cya Bujumbura, mu gihe ibihumbi by’abasirikare n’abapolisi bari buzuye imihanda yo muri uwo mujyi.
Mu bakuru b’ibihugu bagera kuri 15 bari batumiwe muri uwo muhango, Perezida Kagame ni wenyine wabashije kuwitabira. Hari kandi visi perezida wa Angola, uwa Nigeria n’uwa Zambia, ndetse n’intumwa zari zaturutse mu bihugu bigera kuri 20.
Foto: The New Times
Emmanuel Nhttp://www.igihe.com/news-7-11-6890.html
Posté par rwandaises.com