Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuri ubu usigaye uri umujyanama w’umukoranabushake wa Perezida Kagame, Tony Blair ni we ugiye guhabwa igihembo 2010 Liberty Medal, iki kikaba ari igihembo gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gihabwa abagore n’abagabo bagaragaza ubushake kurenza abandi mu guharanira ukwishyira ukizana kwa buri wese utuye isi.

Iki gihembo Tony Blair azagishyikirizwa n’uwigeze kuba Perezida wa Amerika, Bill Clinton, uyu muhango bikaba biteganyijwe ko uzabera ahitwa National Constitution Cente iherereye muri Leta ya Philadelphia, tariki 13 Nzeli 2010.

Muri gahunda ye yise ‘Africa Governance Initiative’, Tony Blair afasha u Rwanda, Sierra Leone, na Liberia, atumira muri ibyo bihugu inzobere mu bumenyi butandukanye, zikaza gutera ingabo mu bitugu inzego zitandukanye za guverinoma zabyo mu bikorwa binyuranye.

Iki gihembo cyatanzwe guhera mu mwaka w’ 1988, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 200 Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryari rimaze ribayeho. Kuva ubwo bamwe mu bagihawe barimo Steven Spielberg ukora films, akaba yaragihawe umwaka ushize, umuririmbyi Bono, Nelson Mandela, Hamid Karzai ndetse na televiziyo CNN y’Abanyamerika.

‘Africa Governance Initiative’ yatangijwe mu Rwanda muri Gashyantare 2008. Igice cyayo cya mbere cyasojwe tariki 31 Kanama 2009, kikaba cyarakozwe n’itsinda ridaharanira inyungu ryo mu biro bya Tony Blair, naho igice cyayo cya kabiri cyahereye tariki 1 Nzeli 2009, cyashyizwe mu bikorwa na Tony Blair Foundation.

Ikigamijwe muri ibi bikorwa ngo ni ugufasha u Rwanda kugera ku ntumbero rufite yo kugera ku iterambere, kubaka imbere heza habaho guha amahugurwa abakora muri guverinoma.

Kuva muri Nyakanga 2008, mu Rwanda hari itsinda ry’abantu bari hagati y’umunani n’icumi, batanga ubufasha ku nzego zo hejuru muri guverinoma y’u Rwanda; muri Perezidanse, mu biro bya Minisitiri w’Intebe no muri RDB.

Akimara kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu gihugu cye tariki ya 5 Kamena 2007, kuri uwo munsi yahise agirwa intumwa y’ihariye mu Burasirazuba bwo Hagati, ahagarariye ibihugu bine; Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Umwaka wakurikiyeho yahise ashinga Tony Blair Foundation mu rwego rwo guteza imbere ubwumvikane hagati y’amadini ku isi, ndetse no kwerekana ko ukwemera kwakoreshwa nk’intwaro yo gukora ibyiza ku isi.

Blair yashinze kandi umuryango urwanya ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, Climate Deadlock.

Kimwe mu bikorwa George Bush yakoze mbere yo kuva ku butegetsi mu 2009 muri Amerika cyabaye kwambika umudari Tony Blair.

Usibye guhabwa umudari w’ishimwe, Tony Blair azashikirizwa amadolari y’Amerika 100 000 azamufasha gukomeza ibikorwa bye.

Foto: Daily Telegraph

Kayonga J.http://www.igihe.com/news-7-11-6878.html

Posté par rwandaises.com