Nyuma yaho ku wa Gatatu ushize hongeye guterwa gerenade mu Mujyi wa Kigali igahitana 2 abarenga 20 bagakomereka, Umuvugizi w’Ingabo (RDF), Lt Col Jill Rutaremara yashyize ahagaragara itangazo avuga ko Ingabo z’u Rwanda kuri ubu zifite ishusho nyayo y’umutwe w’ibyihebe ndetse n’abari inyuma y’ibyo bikorwa bibisha.

Muri iryo tangazo, Rutaremara yavuze ko kuri ubu bafite amakuru ahagije ku bantu bari inyuma y’ibi bitero, kuva ku babikangurira abandi, aho bakura amafaranga, kugeza kuho bakura gerenade n’uburyo bazihererekanya.

Akomeza avuga ko Ingabo z’u Rwanda zizakora ibishoboka byose mu gushakisha no gushyira ahagaragara abanyabyaha bari inyuma y’iyicwa ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda, kandi ko nibafatwa bazahanwa bikomeye.

Rutaremara yavuze ko ingabo z’u Rwanda zijejeje Abanyarwanda ko zizakora ibishoboka byose kugirango babone umutekano n’amahoro bibakwiye. Asoza ashimira Abanyarwanda ku nkunga yabo mu kurwanya ibyihebe, kuba bakomeje kwiyizera ntibaganzwe n’ubwoba ahubwo bakaba bakomeje gahunda zo kubaka igihugu.

Foto: TNT

Emmanuel N.

http://www.igihe.com/news-7-11-6659.html

Posté par rwandaises.com