Ignace Murwanashyaka
Nyuma yuko Ignace Murwanashyaka ukuriye umutwe wa FDLR yari amaze iminsi aregwa ibyaha by’intambara n’ibyaha by’iyica rubozo, ibyaha Imiryango Mpuzamahanga imurega kuba yarabikoreye n’ubu bigikomeza mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, uyu mugabo yatawe muri yombi hamwe na mugenzi we Straton Musoni. Aba bagabo bakaba bafatiwe mu gihugu cy’u Budage.

Amakuru ya Associated Press (AP), Ibiro ntaramakuru by’Amerika, aratangaza ko Polisi y’u Budage yataye muri yombi aba bagabo ku gicamunsi cy’uyu munsi, bakaba bafatiwe mu bice bitandukanye.

Ignace Murwanashaka w’imyaka 46 yafatiwe ahitwa Karlsruhe naho Straton Musoni w’imyaka 48 we yafatiwe ahitwa Stuttgart, ni mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’ u Budage.

Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bararegwa ubwicanyi bwakorewe n’ubu bugikorerwa mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, ibyaha byibasira inyoko muntu ndetse n’ibyaha by’intambara. Ibi byaha byose bikaba bikorwa na FDLR ziba mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, kandi amategeko akaba ava mu Budage kuri aba bagabo bombi ari bo bakuru ba FDLR.

Aba bagabo, bakagombye kurara bashyikirijwe umucamanza Mukuru ufite ububasha bwo kubaburanisha mu Budage.

Moses T.

http://www.igihe.com/news-7-11-1487.html
Posté par rwandaisescom