baba mu bihugu by’u Bufaransa, u Bubiligi,Canada n’ahandi.
Nk’uko byatangajwe na Bwana Robert Masozera ukuriye Ubuyobozi Bukuru bwa Diaspora Nyarwanda , mu ijambo rye yavuze ko igitekerezo cy’uku guhura cyaturutse
mu buyobozi bwa Diaspora nyuma yo kubona hari Abanyarwanda benshi bagenda baturuka hanze baza gufasha imishinga imwe n’imwe iri mu Rwanda, basanze ari ngombwa ko habaho guhura nabo mu rwego rwo kubaha ikaze ndetse no kumenyana kandi iki gikorwa kikaba kizakomeza no ku zindi mpuguke z’Abanyarwanda zikazagenda ziza nyuma.
Bwana Robert Masozera ukuriye Ubuyobozi Bukuru bwa Diaspora Nyarwanda
Masozera yakomeje agira ati: « Diaspora Nyarwanda ifite agaciro cyane ndetse bikaba bigeze aho ibihugu bitandukanye bagiye barimo tubyita ko bigize indi ntara y’u Rwanda, noneho buri gihugu kikaba nk’akarere k’iyo ntara ya Diaspora. »
Bwana Masozera kandi yakomeje avuga ko n’izindi mpuguke z’abanyarwanda bari hirya no hino ku isi bamenya ko hano mu Rwanda hari amahirwe
menshi n’uburyo bwo kuhakorera imishinga yabo kandi ikaba yagenda neza, cyane cyane ko na politiki y’u Rwanda ibishyigikiye cyane ariko inzitizi ihari kuri ubu ikaba ari uko Diapora nyarwanda itaramenya
neza Abanyarwanda bose baba hanze.
Yanibukije ko harimo gutegurwa Inama mu kwezi kwa Cumi n’abiri ikaba izahuza abo yise aba Experts professionnels ni ukuvuga Abanyarwanda b’intiti mu
bumenyi butandukanye baba muri Diaspora, bakazigira hamwe uburyo bakwihuriza hamwe bakagira umusaruro batanga ku gihugu cyabo.
Izi ni Inzobere z’Abanyarwanda bakorera mu bihugu bitandukanye by’i Burayi
Yabashishikarije kandi kureba uburyo bakora ikimeze nk’ishyirahamwe bakajya babasha gupiganira amasoko y’akazi n’akayabo k’amafranga u Rwanda rukunze guha abanyamahanga kubera ko haba habuze abahanga
b’Abanyarwanda bakora ako kazi.
Tukaba twababwira ko yanashoje ashimira IGIHE.COM ku ruhare kigira mu kugeza amakuru y’u Rwanda kuri Diaspora iri hirya no hino ku isi.
Foto: Cyril NDEGEYA
Cyril NDEGEYA / igihe.com – Kigali