Prosper Higiro, Umukandida wa PL

Kizza E. Bishumba

NYAMASHEKE / RUSIZI – Prosper Higiro umukandida y’ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), ubwo yari mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi ku wa 02 Kanama 2010 mu gikorwa cyo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika muri manda itaha y’imyaka 7, yavuze ko muri gahunda ze harimo, guhindura imibereho y’Abanyarwanda bigamije ejo hazaza heza kandi ngo bigakorwa hashingiye ku gukemura ibibazo Abanyarwanda bafite.

Higiro yasabye Abanyarwanda n’abarwanashyaka ba PL by’umwihariko gukomeza gufata neza ibikorwa byagezweho, kuko ari byo bizakomeza kubakirwaho, avuga ko ingamba zubaka igihugu zose bagomba kuziyumvamo bakazigira izabo ngo byaba na ngomba bakazigisha n’abandi.

Ari i Nyamasheke mu Murenge wa Ruharambuga, Higiro umukandida wa PL yavuze ko hari byinshi byo kwishimira u Rwanda rwagezeho, n’ubwo ngo hari ibibazo bikiriho nk’uko bigaragazwa na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, iy’uburenganzira bwa muntu ndetse ngo ibibazo nk’ibyo bikaba binaturwa kenshi Perezida wa Repubulika Paul Kagame iyo ageze mu giturage.

Ari i Bugarama mu Karere ka Rusizi, ho yavuze ko imigambi ye ari ugushyigikira politiki ibereye Abanyarwanda, izira ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, kandi ngo ibyo bikaba umurage uzasigirwa abana b’Abanyarwanda.

Mu Bindi Higiro yavuze hari uguteza imbere uburezi, hatangwa uburezi bufite ireme, kugira ubuzima buzira umuze, guteza imbere ubukungu bishingiye ku kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi ndetse  no gushyiraho inganda nini n’iziciririse, kugira ngo abatuye ako Karere bihaze mu biribwa babashe no gusagurira amasoko yo hanze cyane cyane mu baturanyi babo nka Kongo n’u Burundi.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=428&article=16048

Posté par rwandaises.com