Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyegeranyo cyasohowe n’umuryango wita ku burenganzira bw’ikiremwantu Amnesty International nk’aho gitesha agaciro imiryango yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.

Aganira n’itangazamakuru ku munsi w’ejo hashize, Umuvugizi wa Leta akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko kiriya cyegeranyo cyitwa “Safer to Stay Silent: The Chilling Effect Of Rwanda’s Laws On ‘Genocide Ideology’ And ‘Sectarianism’, mu kinyarwanda bivuga Guceceka kugira ngo ubeho mu mudendezo, iri tegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko Mushikiwabo ashinja uyu muryango wita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, nyuma yo gusabwa inama na Leta y’u Rwanda, ku mategeko abiri ahana icyaha cya Jenoside, nyuma y’aho ngo uyu muryango wahisemo guhita ukora icyegeranyo (report) nk’aho bavumbuye ikintu gishya.

Ati “Amnesty International iri gukora nk’aho yakoze ubuvumbuzi bushya – nk’aho u Rwanda ruri gukora amategeko abuza abaturage kugira icyo bavuga. Ayo ni amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ntabwo ari mashya – haba kuri Amnesty ndetse no kuri twe. »

“Amnesty yegereye Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda ishaka ko bakorana, ishaka gutanga ibitekerezo n’inyunganizi, nyuma bakiriwe neza. Basabwe gutangaza uko babibona, nyuma y’aho ibyo byose birangiye, bahise basohora icyegeranyo…Uko ntabwo ariko twatekerezaga ko ariko imiryango yita ku burenganzira bwa muntu ikora. Niba Amnesty International yifuzaga ko uburenganzira bwa muntu bwitabwaho no gushaka ko mu Rwanda hagira igihinduka ku burenganzira bwa muntu, ubu buryo bwo guhindura ibintu no kudutesha agaciro ntabwo bizagira icyo bimara.”, ibyo byavuzwe na Mushikiwabo.

Mushikiwabo yavuze kandi ko Amnesty International yasohoye kiriya cyegeranyo mu rwego rwo kugira ngo ibone inkunga. Yongeyeho ko bizwi neza, ku mikorere imwe n’imwe y’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu, ko biriya bikorwa byo gushyira ahagaragara ibyegeranyo ari bumwe mu buryo bwo kubona amafaranga, aha naho Amnesty International iri gukoresha u Rwanda kuko byinshi biri kuvugwa ku Rwanda mu bitangazamakuru.

Uyu muryango wita ku burenganzira bwa muntu ufite icyicaro i London mu gihugu cy’u Bwongereza ku wa kabiri, wasohoye icyegeranyo cy’amapaji 116, iki cyegeranyo kivuga ko u Rwanda rufite itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo iri tegeko rikoreshwa mu guhagarika abatavuga rumwe na Politiki y’u Rwanda, ndetse no kubuza abantu kwisanzura mu mvugo.

KAYONGA J.http://www.igihe.com/news-7-11-6998.html

Posté par rwandaises.com